00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko abahanzi bahatanira PGGSS4 biteguye igikombe cy’Isi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 12 June 2014 saa 11:34
Yasuwe :

Saa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kamena 2014 nibwo hafungurwa ku mugaragaro imikino y’igikombe cy’Isi. Brazil na Croatia zirakina umukino ubanza.
Nubwo bahora bashyize umutima ku muziki kurusha ruhago, bamwe mu bahanzi nyarwanda bategereje kwihera ijisho iyi mikino ndetse benshi bafite amakipe bifuriza kuzegukana iki gikombe.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’abahanzi bahatanira PGGSS 4 , benshi muri bo bahuriye ku gufana ikipe ya Brazil abandi bagafana amakipe yo muri (…)

Saa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kamena 2014 nibwo hafungurwa ku mugaragaro imikino y’igikombe cy’Isi. Brazil na Croatia zirakina umukino ubanza.

Nubwo bahora bashyize umutima ku muziki kurusha ruhago, bamwe mu bahanzi nyarwanda bategereje kwihera ijisho iyi mikino ndetse benshi bafite amakipe bifuriza kuzegukana iki gikombe.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’abahanzi bahatanira PGGSS 4 , benshi muri bo bahuriye ku gufana ikipe ya Brazil abandi bagafana amakipe yo muri Afurika. Abahanzi 7 twaganiriye nabo ni : Ama G The Black, Dream Boyz, Jules Sentore, Active, Diana Teta, Senderi International Hit na Bruce Melody. Bagenzi babo, Jay Polly, Young Grace na Christopher banze kwitaba telefone zabo.

Ama G ati, “Njye mfana u Bufaransa kuva kera. Abakinnyi b’iyi kipe ndabazi gusa uwo nashakaga cyane ni Samir Nasri cyane cyane ariko ntabwo yahamagawe”

Dream Boyz: TMC ati, “ Mfana Argentine bikomeye ariko cyane cyane njyewe ndi inyuma ya Messi wanjye. Mugenzi we Platini ati, “ nawe urabyumva amakipe yo muri Afurika niyo ndigufana ariko cyane cyane ndi umufana wa Cristiano Ronaldo.”

Jules Sentore: we ari gufana amakipe yose yo muri Afurika by’umwihariko Cameroun na Nigeria.

Diana Teta ati, "Njyewe ikipe mfana ni Brazil kuva kera. Niyo nifuza ko yatsinda."

Senderi International Hit ati, “ njyewe ndi gufana amakipe ane harimo Ghana, Brazil, u Bwongereza na Portugal kubera Cristiano. By’umwihariko ndaha amahirwe Brazil kubera umukinnyi wayo Neymar.”

Bruce Melody ati, “ njye nagombaga gufana Amavubi kuko ari yo kipe mfana ku Isi ariko ntabwo yagiye mu gikombe cy’Isi. Ubu ngiye gupfa gushaka indi kipe nafana mu ziri bubanze uyu munsi. Cyakoze ishobora kuba Brazil. Nubwo ngiye kuyifana ariko ni ugupfa gufana pe. Amavubi niyo ya Danger.”

Active: mu bahanzi batatu bagize iri tsinda, Tizzo (afana Brazil), Olivis(afana Brazil) naho mugenzi wabo Derek agafana ikipe ya Ghana.

Young Grace yavuze ko nawe afana Brazil. Abajijwe impamvu ariyo kipe akunda, yavuze ko ariyo kipe ikina umupira akabona bimushimishije, aho yavuze ko ikina umupira usukuye.

Brazil iracakirana na Croatia saa 22.00 (ku isaha y’i Kigali) idafite rutahiza
mu wa Bayern Munich, Mario Mandzukic wahagaritswe, mu mateka y’iki gikombe nta kipe yakiriye yatsinzwe umukino ubanza.

Uyu mukino wa mbere urabera kuri Sitade yitwa Arena de Sao Paulo, mu mujyi wa Sao Paulo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages