00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko abahanzi nyarwanda bafata Umunsi wo Kwibohora

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 4 July 2014 saa 05:16
Yasuwe :

Kuri uyu munsi u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 20, bamwe mu bahanzi nyarwanda baganiriye na IGIHE basobanuye agaciro gakomeye bawuha, icyo uvuze kuri bo n’ubutumwa bageneye Abanyarwanda nyuma y’iyi myaka ishize bibohoye.
Mu bo twaganiriye na bo, benshi bashimangiye ko Kwibohora ari inzira ndende idapfa guhita irangira bityo bakaba bemeza ko Abanyarwanda bazakomeza uru rugendo rwo kubohoka muri byose kugeza igihe ibintu bizagira mu buryo haba mu bukungu, ubumenyi, (…)

Kuri uyu munsi u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 20, bamwe mu bahanzi nyarwanda baganiriye na IGIHE basobanuye agaciro gakomeye bawuha, icyo uvuze kuri bo n’ubutumwa bageneye Abanyarwanda nyuma y’iyi myaka ishize bibohoye.

Mu bo twaganiriye na bo, benshi bashimangiye ko Kwibohora ari inzira ndende idapfa guhita irangira bityo bakaba bemeza ko Abanyarwanda bazakomeza uru rugendo rwo kubohoka muri byose kugeza igihe ibintu bizagira mu buryo haba mu bukungu, ubumenyi, iterambere, imibereho, imitekerereze, gukunda igihugu no kugikundisha amahanga.

1.Rafiki

Ati, “Uyu munsi wo Kwibohora usobanuye byinshi kuri njyewe no ku munyarwanda wese. Muri njyewe numva ko mfite amahoro, ubwisanzure mu gihugu n’uburenganzira bwo gukora ikintu cyose nshaka kandi nkakigeraho. Ubutumwa nshaka guha Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko, ni ukubakangurira kudapfusha ubusa amahoro dufite , yarwaniwe n’intwari zabohoye u Rwanda ahubwo tukarushaho gukora ibiteza imbere u Rwanda kandi byumva Abanyarwanda muri rusange”

2.Mani Martin

Ati, “Uyu munsi kuri njyewe urakomeye cyane iyo nsubije amaso inyuma. Uyu munsi urakomeye cyane, usobanuye byinshi mu mateka y’u Rwanda . Kuri njye unyibutsa ibihe bikomeye by’icuraburindi u Rwanda rwarimo kuva muri Mata ariko akazi gakomeye k’ingabo z’u Rwanda katugejeje ku rumuri rwa Nyakanga. Mboneyeho gushimira ingabo z’u Rwanda zikomeje guharanira ko u Rwanda rwakomeza gutekana”

3.Dream Boyz

TMC umwe mu bagize Dream Boyz yagize ati, "Ku Banyarwanda twese , uyu munsi ni uwo gusubiza amaso inyuma tukareba niba koko ibyo dushaka kugeraho byatunganye. Nkanjye nka TMC mfata uyu munsi nk’uwo gusubiza amaso inyuma nkareba mu bice byose uko ibintu bimeze, haba mu mibereho myiza y’abaturage, mu buvuzi, mu bukungu n’ahandi . Nkumva rero byajya bidufasha kumenya icyo gukora dore ko Kwibohora bidahita bigerwaho ijana ku ijana, ni urugendo rurerure kandi ruracyakomeje.”

4.Uncle Austin

Ati, “Mbere ya byose ndashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda , Paul Kagame, ndamukunda cyane, nkanashimira abasirikare b’u Rwanda bagize uruhare rukomeye mu kurwana urugamba rwo kutubohora nkanasaba Abanyarwanda bose ko twakomeza guharanira kubohoka. Njyewe ntabeshye, iyo ingabo z’u Rwanda zitabohora igihugu ntabwo njyewe mba ndi hano mu Rwanda, abenshi twabaga hanze y’igihugu n’imiryango yacu yarahejejweyo ariko ubu ndatekanye ndi iwacu mu gihugu cyabyaye mama wanjye”

5.Senderi

Ati, “Ndabanza gushimira Perezida wacu ku ijambo ryiza yavugiye muri Stade Amahoro nkanashimira uburyo Abanyarwanda bose mu midugudu bizihije uyu munsi. Kuri njye nk’inkeragutabara, uyu munsi urakomeye cyane unyibutsa ibihe twanyuzemo bikomeye tukaba tumaze kubohoka muri byinshi, hari intera ikomeye u Rwanda rwagezeho nyuma y’iyi myaka 20 ishize nkaboneraho umwanya wo gusaba Abanyarwnda gukomeza kugira ubukire buvanze n’amahoro. Kuri uyu munsi nshimiye Abaperezida baje kwifatanya natwe kuri uyu munsi, nkanashimira ingabo z’u Rwanda akarasisi karimo udushya nk’utwanjye”

6.Young Grace

Ati, “Ni iby’agaciro gakomeye kuba Abanyarwanda twese tubanye mu mahoro. Uyu munsi ni umwe mu minsi mike ikomeye cyane ku Rwanda kuko wibutsa buri wese aho twavuye tukaba tunafite ahandi hakomeye twageze. Ndashimira Perezida wacu n’abo yafatanyije na bo kutubohora, bakoze akazi gakomeye”

7.Ama G

Ati, “Umunsi wo Kwibohora, ni umunsi w’igitangaza mu Rwanda, ni umunsi usumba indi yose, utwereka ko ibyo tumaze kugeraho muri iyi myaka 20 ishize twibohoye tuzagera kuri byinshi cyane. Binyereka ko kuba maze imyaka 20 mbohotse, mfite umutekano wo kuzabaho indi myaka 100 cyangwa 1000 nta muntu umboshye. Duharanire kwigira”

8.Bruce Melody

Ati, “Uyu munsi nywufata nk’umunsi udasanzwe mu buzima bw’umunyarwanda wese. Kuri njyewe nubwo ntajya mu birori byo kuwizihiza wenda ku mpamvu runaka, mu mutima wanjye bimbamo , nishimira ibyo tumaze kugeraho kandi aho tugeze ni heza. Dukomereze aho, n’ibindi byiza tuzabigeraho”

9.Allioni

Ati, “Nta munyarwanda utakwishimira intera u Rwanda rugezeho mu iterambere kandi ibikorwa tumaze kugeraho birakomeye cyane nyuma y’icuraburindi twanyuzemo ariko ingabo z’u Rwanda zarahagobotse ziduha umutekano. Icyo nsaba Abanyarwanda ni uko buri muntu yaharanira kubaka ibyo twagezeho, akirinda umuntu wese wabisenya”

10.Ruremire Focus

Ati, “Ni ibyishimo bikomeye kandi njye binyereka ko amahoro dufite kuri ubu atazapfa guhungabana, mpamya neza ko nta macenga azongera kuba mu Banyarwanda ngo bamwe bahezwe ishyanga, amarembo yaruguruwe kandi azahora yuguruye. Ndi mu Rwanda amahoro n’abandi barurimo, kwizihiza uyu munsi byereka buri wese ko ahawe ikaze mu Rwanda”

11.Jolie Murenzi

Ni impuguke muri sinema akaba amaze kwitabira amaserukiramuco ya sinema atandukanye ku Isi. Mu kiganiro Jolie Murenzi yagiranye na IGIHE yagize ati, “Kuri uyu munsi wo Kwibohora icyo navuga ni uko mu maserukiramuco yose maze kwitabira, nta muntu ukimbaza ibya Jenoside ahubwo bambaza ibanga ry’u Rwanda nkabasubiza ko ari ubuyobozi bwiza dufite. Icyo nabwira abanyarwanda kuri uyu munsi ni uko ibintu byose biri mu biganza byabo”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages