Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Kanama, abahanzi 10 bahatanira PGGSS4 bazakora igitaramo gisoza irushanwa kizabera kuri Stade Amahoro.
Aba bahanzi bose uko ari 10 batangiranye n’irushanwa, bamaze gutombora uko bagomba kuzakurikirana ku rubyiniro hashikishwa uzegukana umwanya wa mbere.
Kugeza, abahatana bari mu byiciro bibiri, batatu(Jay Polly , Bruce Melody na Dream Boyz) batahanira umwanya wa mbere, n’icyiciro cy’abahanzi barindwi(Senderi, Sentore, Christopher, Young Grace, Active, Ama G na Teta Diana) bahatanira kuva ku mwanya wa 4 kugeza kuwa 10.
Icyiciro cy’abahatanira umwanya wa 4 kugeza kuwa 10, batomboye mu buryo bukurikira:
1. Christopher
2. Ama G
3. Diana Teta
4. Jules Sentore
5. Senderi International Hit
6. Young Grace
7. Active
Abahatanira umwanya wa mbere, bazakurikirana gutya:
1. DreamBoyz
2. Bruce Melody
3. Jay Polly
Ubwo aba bahanzi bazibazaba baririmba muri iki gitaramo, nabwo bazaba bagihatana dore ko akanama nkemurampaka kazatanga amanota nk’ibisanzwe. Amanota buri wese azabona azongerwa ku yatanzwe n’abakunzi ba muzika binyuze mu matora yakorewe kuri telefone.
Mu kiganiro na IGIHE, Mushyoma Joseph ati “Abahanzi bose uko ari icumi bazaririmba ndetse bazaba bagihabwa amanota n’abasanzwe bayatanga kuko nyuma yo guhatana nibwo azateranywa n’aya SMS hagatangazwa uko bakurikirana”
Guha amahirwe abahanzi binyuze kuri telefone, bigomba kurangira kuri uyu wa Gatanu saa sita z’ijoro. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, aba bahanzi bose uko ari 10 barakorera kuri Stade Amahoro imyitozo ya nyuma.



















TANGA IGITEKEREZO