Uyu muhanzikazi w’imyaka 24 ubwo yari mu kiganiro na Ally Soudy On Air , yashyimiye umubyeyi we, mukuru we ndetse n’ishuti zamubaye hafi zikarokora impano imurimo yari igiye kuzimira kubera amagambo y’abantu batari bishimiye ko yavuye muri Symphony Band.
Ariel Wayz avuga ko ubwo yavaga muri iri tsinda, yashakaga kubaka urugendo rwe rwa muzika ndetse ngo ubu atewe ishema n’urwego amaze kugeraho nubwo yatangiye benshi batabyumva.
Imbomizi ya mbere yahuye nayo ni amagambo yabwiwe na bamwe mu bantu batari bishimiye intagiro ze z’umuziki.
Ati “Nafashe umwanzuro wanjye njya kumva numva abantu bari kuntega iminsi, ngo ‘kariya gakobwa kavuye mu bahungu karabona kazabishobora, arumva yabaye icyamamare’. Hari indirimbo nagiyemo yitwa ‘Ndaryohewe’, bakavuga bati ubwo yabonye babikunze ahise yihenura kuri bagenzi be , arumva arenze abandi bana babaranye.”
“Icyo ni ikintu cyica umuntu mu mutwe kuruta uko wankubita urushyi , byanteye agahinda gakabije numva birandemereye. Nari mfite amafaranga kuko twarakoraga ngiye ku kindi kintu kinsaba andi menshi ntanafite, ukumva umuntu ari kuvuga ngo ariyemeye, utazi icyo yaje ashaka mu muziki.”
Ariel Wayz avuga ko umuti wamufashije kwigobotora ako gahinda gakabije ari ukwegera inshuti ze, umuryago we ababwira ibibazo bye baramwumva, baramufasha.
Ati “Buriya intambwe ya mbere ni ukuvuga. Hari abantu bahura n’ibibazo ugasanga yabigumanye ntabivuge, iyo bibaye byinshi mu muntu niho usanga umwe yaje akiyahura kuko biba byamurenze.”
Uyu muhanzikazi yahishuye ko yananditse indirimbo ishamikiye kuri aka gahinda gakabije yagize ayita “No Body Know”.
Umva “Wowe Gusa” indirimbo Ariel Wayz aherutse guhuriramo n’ababyeyi be



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!