Uyu mucuruzi w’imboga wahindutse umunyamuziki, yishyuza hagati ya miliyoni 40 Frw na 70 Frw ku bashaka kumutumira mu bitaramo ariko ni amafaranga ashobora guhinduka bitewe n’ibihe.

Uyu munyamuziki wavukiye muri Bénin mu 2002 ku babyeyi bafite inkomoko muri Nigeria, aherutse gutangariza abamukurikira kuri Instagram ko azahora ashimira Imana kubera ibyiza ikomeje kumugezaho.

Aya ni amagambo yanditse yifashishije ifoto y’isoko rito riciritse ridasakaye, avuga ko mu myaka itandatu ishize na we yaricururizagamo imboga n’imbuto ari kumwe na Nyirakuru akaririmbira abantu bose ariko ubu basigaye bamwishyura kugira ngo bamurebe aririmba.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 21 ubwo yari afite imyaka itandatu, yakundaga kurwanira kujya mu baririmbyi b’imbere batera indirimbo muri korali.

Umuryango we wimukiye i Lagos atangiye amashuri yisumbuye biturutse ku mirimo ya se y’ubushabitsi.

Bitewe n’uko nta nshuti nyinshi yari afite, yigiriye inama yo kujya muri korali y’ishuri mu rwego rwo gushaka icyo ahugiraho.

Ubwo yari muri kaminuza ‘Les Cours Sonou University’ aho yize ibjyanye n’Ububanyi n’Amahanga na Politiki, abanyeshuri bagenzi be bahoraga bamuserereza kubera ko yagaragaraga nk’umwana muto cyane.

Mu rwego rwo kwima amatwi abamwibasira, yagendaga ku ishuri yumva imiziki ya Nicki Minaj umuhanda wose adashaka kugira uwo yumva amuvugaho.

Uyu mukobwa mukuru iwabo yavutse mu muryango w’abahungu babiri n’umukobwa umwe, nibo yifashisha mu bikorwa bitandukanye bya muzika nko kwandika, gutunganya indirimbo n’ibindi.

Ayra Starr avuga ko Cotonou ari umujyi umufasha gutuza no kwiyungura ibitekerezo bishya naho Lagos ukaba umujyi watumye akora cyane bitewe n’uko buri muntu wese yabonaga yabaga ashishikajwe n’akazi.

Muri Kanama 2018 ubwo yari arangije kaminuza yabaye umunyamideli muri sosiyete ya Quove Models y’i Lagos.

Uyu mukobwa ukunda kuririmba cyane, mu 2019 yatangiye kujya aririmba indirimbo z’abandi bahanzi nka Omahlay, 2Face Idibia akazishyira kuri Instagram.

Icyo gihe ni na bwo yagize amahirwe yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo "Dear Future Wife" ya Eri Ife.

Mu Ukuboza 2019 yakoze indirimbo “Damage” yanditse afatanyije na musaza we muto, Dami Aderibigbe bayishyira kuri Instagram yumvwa n’abantu benshi barimo Don Jazzy birangira basinyanye amasezerano y’imikoranire imwinjiza muri Mavin Records ari na yo abarizwamo kugeza ubu.

Yinjira muri iyi sosiyete yari afite imyaka 17 ajyanye intego zo gukora umuziki wakundwa n’abato ndetse n’abakuru bituma ahuza injyana zitandukanye zirimo R&B/Neo-soul na Afropop.

Mu 2021 nibwo uyu muhanzikazi yakoze album ye ya mbere yise "19 & Dangerous" yatangiye gutunganywa mu 2020.

Iyi album iriho indirimbo zakunzwe nka “Rush”, "Bloody Samaritan", "Sare", "Away", "Fashion Killer", "Beggie Beggie" yakoranye na CKay, "Running" yakoranye na Lojay, n’izindi.

Ayra Starr avuga ko afatira icyitegerezo ku bahanzi batandukanye bayobowe na Shakira, 2Face Idibia, Wande Coal, Angélique Kidjo, Nicki Minaj, Justin Bieber, Sia,Tiwa Savage, Beyoncé, Rihanna na Miley Cyrus.

Umva “Rush” indirimbo ya Ayra Star imaze gucurangwa inshuro zirenga miliyoni 225

Umva “Sare” imwe mu ndirimbo Ayra Starr yatangiranye acyinjira muri Mavin Records

Umva “Sability” imwe mu ndirimbo za Ayra Starr zakunzwe n’abatari bake

Nyuma y’imyaka itatu atangiye umuziki mu buryo bw’umwuga Ayra Starr amaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 437 kuri Youtube
Nyuma y’imyaka itatu atangiye umuziki mu buryo bw’umwuga Ayra Starr amaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 437 kuri Youtube
Ubwo yari afite imyaka 15 Ayra Starr yagiye kwa nyirakuru wari umucuruzi uciriritse akajya amufasha gucuruza imboga n’imbuto azijyana ahantu hatandukanye
Ubwo yari afite imyaka 15 Ayra Starr yagiye kwa nyirakuru wari umucuruzi uciriritse akajya amufasha gucuruza imboga n’imbuto azijyana ahantu hatandukanye
Uyu mukobwa ubwo yari afite imyaka 17 yasubiye i Lagos agira amahirwe yo gukorana na sosiyete y’imideli
Uyu mukobwa ubwo yari afite imyaka 17 yasubiye i Lagos agira amahirwe yo gukorana na sosiyete y’imideli
Ayra Starr akiri muto yahoraga ateza akavuyo ashaka kujya mu baririmbyi batera indirimbo muri korali
Ayra Starr akiri muto yahoraga ateza akavuyo ashaka kujya mu baririmbyi batera indirimbo muri korali
Ayra Starr  avuga ko azahora ashimira Imana uko byagenda kose kubera imigisha ikomeje kumugezaho
Ayra Starr avuga ko azahora ashimira Imana uko byagenda kose kubera imigisha ikomeje kumugezaho
Ari muri Kaminuza  Ayra Starr yagendaga yumva indirimbo za Nick Minaj zikamufasha kwima amatwi abamuserereza bavugaga ko ari muto cyane
Ari muri Kaminuza Ayra Starr yagendaga yumva indirimbo za Nick Minaj zikamufasha kwima amatwi abamuserereza bavugaga ko ari muto cyane
Ayra Star yinjiye muri Mavin Records afite imyaka 17 mu mpera ya 2019
Ayra Star yinjiye muri Mavin Records afite imyaka 17 mu mpera ya 2019