00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Bull Dogg yanditse indirimbo ‘Bihoyiki’ ayikomoye ku mubyeyi wa Ama G The Black (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 June 2024 saa 03:59
Yasuwe :

Bull Dogg ahamya ko imwe mu ndirimbo ze akunda kurusha izindi ari iyitwa ‘Bihoyiki’ yakoze igitekerezo cyayo agikomoye ku ifungwa rya Ama G The Black, urutonde runariho izindi nka Zera TV, Coup d’Etat, Isi n’abantu n’izindi nyinshi.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Bull Dogg yakomoje ku rutonde rw’indirimbo akunda, ageze kuri ‘Bihoyiki’ yitsa ku nkuru yayikomoyeho.

Ni indirimbo yanditse inkuru yayo ayikomoye ku mubyeyi wa Ama G The Black.

Bull Dogg yibuka neza ko hari igihe Ama G The Black yafunzwe maze umubyeyi we yanga kubyitaho, ati “Icyo gihe se yanze kubijyamo aravuga ngo iryo bandi ibyo ryijanditsemo rizabyikuremo, hahandi usanga nyina ariwe wabaga yahangayitse abaza uko umwana we ameze.”

"Umunsi umwe rero ari ku ‘Eid al-Fitr’ twari bujye kuryayo umuceri bihuza nuko Ama G The Black bari bamufunguye, Se amukubise amaso aramubaza ati noneho uzabaririmbira iyitwa gute sha? Uzakora iyitwa ‘Bihoyiki’?”

Aho niho Bull Dogg ahamya ko yakuye ijambo ‘Bihoyiki’ anagira igitekerezo cyo kuyikora yandika iyo yakoze ariko ntiyagaruka ku nkuru ya Ama G The Black ahubwo ayijyana mu buzima busanzwe.

Bull Dogg ni umwe mu baraperi bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda by’umwihariko akaba muri iyi minsi akomeje kugarukwaho kubera album nshya ‘Icyumba cy’amategeko’ aherutse guhuriramo na Riderman.

Bull Dogg yahishuye uko yanditse indirimbo ‘Bihoyiki’ ayikomoye ku mubyeyi wa Ama G The Black

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages