Uyu mugore w’imyaka 45 yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Girlie 'O' (Remix)”, yahuriyemo na Patoranking, “Standing Ovation” na Olamide, “All Over” n’izindi.

Gusa urugendo rwe rw’umuziki yarutangiye afasha abahanzi barimo George Michael na Mary J. Blige ku rubyiniro.

Yanagaragaye muri “The X Factor UK” aza gusoza amasomo ye muri muzika muri Berklee College of Music, anasinyana amasezerano na Sony/ATV Music Publishing mu 2009 ndetse ni nabwo yatangiye umuziki ku myaka 30 y’amavuko.

Nyuma yo gusoza amasomo ariko kuko yabaga mu Bwongereza kuva afite imyaka 11, yahisemo gusubira muri Nigeria aho yahise asinya muri Mavin Records. Ubu guhera mu 2019 abarizwa muri ‘label’ ya Universal Music Group.

Uyu mugore mu kiganiro yagiranye na OkayAfrica, yavuze ko gutangira umuziki afite imyaka 30 aririmba ku giti cye, byari ibintu bitamubangamiye kubera uko yagaragaraga, ariko nyuma abantu baza kumenya imyaka afite bamwe bakumirwa.

Ati “Ntekereza ko abantu batigeze bamenya imyaka nari mfite icyo gihe ntangira umuziki. Abantu benshi barambwiraga bati ubwo nakumenyaga nabonye akana k’agakobwa, mu mashusho y’indirimbo ‘Kele Kele’ kuri televiziyo yanjye. Bavuga ngo ‘Mana yanjye, uyu ni inde usa nka Rihanna?’”

Akomeza avuga atigeze abangamirwa n’ikibazo cy’imyaka, ahubwo byaje nyuma, abantu batangiye kumenya imyaka ye ya nyayo.

Ati “Byatangiye kuba ikibazo ubwo abantu bavugaga bati uyu mugore! Mbe Mama T (babaga bahinnye izina rye), ibi ni ibiki? Byabateraga urujijo kuko wasangaga umuntu avuga ngo ndamukunda ariko ni mukuru kuri njye. Ndetse n’iki gihe niko bimeze.”

Uyu mugore byageze ku ngingo yo kwinjiza mu muziki umwana we Jamil Balogun, yabyaranye na Tunji Balogun uzwi muri muzika ya Nigeria nka T Billz, avuga ko atabikora mu gihe ashaka kwinjiramo gusa kuko nyina awukora.

Ati “Ntekereza ko iyo ufite umwana […] kuri njye ibyo nshyira imbere biba bigomba guhinduka. Ndabyemera umuziki ubu ukiri muri njye, ariko umwana wanjye ari hejuru ya byose.”

“Yazaga muri studio akicarana nanjye agatangira kuririmba, ariko njye ndavuga nti ntabwo yajya mu muziki. Nta nzira byacamo! Niba gusa ari umuhamagaro we mu by’ukuri ntabwo nabihagarika. Ariko siwo.”

Yavuze ko yabonye ababyeyi benshi bafite impano yo kuririmba ariko abana babo, bakabijyamo babiganye ukabona bitabarimo na gato.

Ati “Ntekereza ko kenshi dukora amakosa dushaka ko abana bacu bajya mu kintu twagiyemo tukagera kuri byinshi. Ariko tuba turi kubashyira ku gitutu kidakenewe kuko nabonye abana benshi, ababyeyi babo ari abaririmbyi cyangwa abanyamuziki b’ibitangaza ariko ugasanga bo byaranze atari yo mpano yabo karemano. Ntabwo nshaka kubona umwana wamamaye mu muziki kubera njye atabikwiriye. Umuziki urakomeye.”

Reba ikiganiro cyose Tiwa Savage yagiranye na OkayAfrica

Reba zimwe mu ndirimbo z’uyu mugore

Tiwa Savage ni umwe mu bagore babaye inkomarume mu muziki muri Nigeria
Tiwa Savage ni umwe mu bagore babaye inkomarume mu muziki muri Nigeria