Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Chiboo yavuze ko urugendo rwe mu muziki rwatangiye bitunguranye, anagaragaza ko umuhanzi Chris Hat ari we wamubereye intandaro yo kuwukunda.
Ati "Hari umuhanzi witwa Chris Hat twari tuziranye kuko twize ku ishuri rimwe. Umunsi umwe nagiye kumusura muri studio mushyiriye utuntu, ndicara ndeba ibyo yakoraga. Nahise nibwira nti ariko ibi nanjye nabikora."
Uyu muhanzi yavuze ko nubwo yari yarakuze afite inzozi zo kuzinjira mu gisirikare, ibyo byahindutse ubwo yatangiraga umuziki mu 2023.
Mu gihe cy’imyaka itatu amaze akora umuziki, Chiboo amaze gusohora indirimbo zirimo Kale, Okipe, Mbali, Vazi n’izindi zamufashije kumenyekana no kugenda yiyubakira izina mu muziki nyarwanda.
Aherutse kandi gushyira hanze indirimbo nshya yise "No puedo", ahishura ko amashusho yayo yatewe inkunga n’umwe mu bafana be.
Ati "Umufana wakunze cyane indirimbo yanjye yitwa Kale yarambwiye ati indirimbo izakurikiraho uzambwire, nzishyura amafaranga yo gukora amashusho yayo."
Muri iki kiganiro, Chiboo yanagarutse ku mbogamizi yahuye na zo agitangira umuziki, avuga ko urukundo yari awufitiye rwatumye atoroka iwabo akajya kwibana kuko ababyeyi be batemeranyaga n’icyemezo cye cyo kuba umuhanzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!