Kuva mu 2018 ubwo yatangiraga, Country Records yatangiye ikorana na bamwe mu bahanga mu gutunganya imiziki ariko iza kwamamara cyane ahayinga 2020 ubwo umusore wari muto waturutse i Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, uzwi nka Element EleéeH yahugaraga n’umuhanzi Bruce Melodie akamukorera indirimbo ‘Henzapu’ bananyuza mu buryo bw’imbona nkubone (live) ku rukuta rwa Instagram rwa Bruce Melodie.
Byari ibihe bigoye, ubwo isi yari muri Guma mu rugo bitewe n’icyorezo cya Covid-19 ariko imyidagaduro ntiyahagaze, ari na wo mwaka wabaye uw’Umugisha kuri Country Records ya Nduwimana Jean Paul, uzwi nka Noopja.
Indirimbo Henzapu yazamuye cyane izina rya Element EleéeH na Country Records bituma n’abandi bahanzi batandukanye batangira kuyigana.
Mu kiganiro kihariye na IGIHE cyasohotse tariki 4 Gicurasi 2020, Noopja yasobanuye ko ubwo yari ari gukoraga album muri studio ya ‘Kilulu Nine Production’ yahawe serivisi mbi bimutera ishyaka ryo kuzatangiza studio ye bwite.
Noopja yifuzaga gusohora iyo album mu byumweru bibiri gusa, ariko biza kurangira ikozwe mu gihe cy’imyaka ibiri. Iyo serivisi mbi yahawe yatumye afungura studio yise Country Records mu 2018. Ifite icyicaro mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge.
Country Records yabaye irerero ry’abahanga mu gutunganya imiziki
Mu maza yayo yatangiranye na Iyzo Pro, aza kumenyereza Element EleéeH wafashe ntiyarekura kugeza ubwo nyinshi mu ndirimbo zasohokaga mu gihugu, zabaga zarakorewe muri Country Records.
Mu 2018 Element EleéeH yafashijwe kwiga gutunganya indirimbo n’abarimo Bob Pro, yanagiye muri Nigeria kwiga uko imiziki ikorwa mu buryo bugezweho. Mu 2019 yatangiye gutunganya indirimbo ariko nta muhanzi ufite izina yabashije gukorera kuko izina rye ritari rizwi.
Yabwiye IGIHE ko yahamagaye abahanzi bari bagezweho kiriya gihe ababwira ko afite injyana (beat) bashobora gukunda baramutse bamuhaye amahirwe, gusa abo yahamagaye ntibamwitabye kugeza muri Werurwe 2020 ubwo yakoreraga Bruce Melodie ‘Henzapu’ ari nayo yamufashije kumenyakana, kuva ubwo atangira gushakishwa na buri wese wabaga ashaka indirimbo itandukanye mu kuryohera amatwi no kuba yacurangwa mu tubyiniro.
Kuva muri Werurwe 2020, abahanzi bo mu Rwanda bayobotse Country Record ku buryo uwabaga yifuza gukora indirimbo ikamamara yegeraga iriya studio yari yamaze kwerekana ko yazanye imikorere mishya kandi itanga imiziki ishobora guhatana n’indi yabaga yakorewe mu zindi studio z’imbere mu gihugu no hanze.
Abahanzi bafite amazina mu muziki w’u Rwanda bashyize itafari mu kuzamura izina rya Country Records, barimo The Ben wahakoreye ‘Kola’ yasohotse muri Kanama 2020, Juno Kizigenza ahakorera indirimbo hafi ya zose zamufashije kwamamara mu bihe bya guma mu rugo nka ‘Mpa Formula’, ‘Nightmare’ n’izindi.
Bruce Melodie yarongeye ahakorera Saa Moya yo muri Nyakanga 2020 yavugishije benshi, maze abandi bahanzi bari batarabenguka Country Records batangira kuyigana ibakorera indirimbo zafashije abanyarwanda guhangana n’ubwigunge bwatewe na Guma mu rugo.
Impeshyi ya 2020 byari ibihe bidasanzwe kuko abahanzi bakunzwe babaye abakiriya ba Country Records bahakorera indirimbo zakunzwe cyane. Davis D ari mu bataratanzwe kugana iriya studio yaje ari igisubizo ku muziki mwiza ugezweho.
Kenny Sol, ni umuhanzi uzi neza uruhare rwa Country Records mu rugendo rwe rwo kwamamara kuko indirimbo zamuzamuriye izina mu gihe isi yari muri Guma mu rugo, hafi ya zose zakorewe muri iriya studio.
Ni kimwe na Christopher wari umaze igihe yiheje mu muziki, nawe ubwo yari akeneye kugaruka ku isoko ry’umuziki iminsi ye myinshi yakunze kuyimara muri Country Records akora izirimo, Mi Casa, Nibido n’izindi.
Element EleéeH mu ntangiriro za 2023 yateye umugongo Country Records yerekeza mu yindi nzu itunganya umuziki ya 1:55 Am, bivugwa ko yahawe miliyoni 15 Frw akanemererwa kujya atwara 50% kuri buri ndirimbo azajya akora.
Kuva yava muri studio yamugize icyamamare yabaye amahirwe ku bandi banyempano mu gutungznyz indirimbo na bo batangira kwigaragaza, muri abo harimo Kozze, Prince Kiiz, Real Beat na Pakkage ufite umwihariko wo gukora Afrogako, bose bakorera muri iyi studio kuri ubu.
Mu ndirimbo ziheruka zakorewe muri iyi studio harimo iyitwa Abahungu ya Juno Kizigenza yakozwe na Pakkage mu njyana ya Afrogako, hakaba Ni Forever ya The Ben yyatunganyijwe na Producer Kozze ndetse n’indirimbo ya Bruce Melodie na Shaggy yitwa When She’s Around yarambitsweho ibiganza na Prince Kiiz.
Ibihembo byatanzwe kuva mu 2020 Country Records yagiye yiganza
Uhereye muri Nzeri 2020 ibihembo bya Kiss Summer Awards, ababitwaye barimo abahanzi bari barakoreye indirimbo muri Country Records ari na zo zabafashije kumara impeshyi ya 2020 bakunzwe.
Bruce Melodie yatwaye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka abikesha izirimo Saa Moya, Kevin Kade atwara igihembo cy’umuhanzi mushya abikesha izirimo Kao yari yarahakorewe.
Muri Isango na Muzika Award yo mu Kuboza 2020, Element EleéeH yatwaye igihembo cy’uwahize abandi mu gutunganya imiziki “Best Audio producer 2020”.
Muri Isango na Muzika Award 2023, Prince Kiiz wo muri Country Records yahize abandi mu gutunganya indirimbo atwara igihembo, bishimangira uruhare rwa Country Records mu kuzamura impano z’abatunganya indirimbo.
Mu rwego rwo gutanga serivisi inoze amasaha yose, ubuyobozi bwa Country Records bwasobanuye ko hari abahanzi bakora ku manywa abandi bagakora nijoro. Abo bose rero babona ubakira ari yo mpamvu bakoresha abantu bane b’abahanga mu gutunganya indirimbo.
Uyu mushoramari yanahishuye ko bafite imishinga myinshi irimo kongera serivisi baha abahanzi bakaba bitegura kujya batunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi ndetse no kwagura serivisi batanga bagafungura ku mugaragaro Podcast izajya itambutsa ibiganiro by’abahanzi mu rwego rwo guteza imbere imyidagaduro no guha akazi urubyiruko, ku buryo Country Records izaba igicumbi cy’imyidagaduro mu myaka iri imbere.
Zimwe mu ndirimbo zakorewe muri Country Records zikamamara



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!