00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko DJ Dizzo yakiriye ibigeragezo by’abamuteze iminsi bari bazi ko azapfa vuba

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 6 August 2023 saa 02:16
Yasuwe :

Ku bakurikira ibikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda ntibateze kuzibagirwa inkuru y’umusore w’imyaka 25 wageze mu Rwanda nyuma yo gukusanyirizwa inkunga n’abantu batandukanye, ngo bamufashe kugaruka iwabo kugira ngo abe ariho arangiriza ubuzima nyuma yo kubwirwa n’abaganga ko atazarenza amezi atatu kubera kanseri.

Icyatumye inkuru ya Mutambuka Derrick uzwi nka DJ Dizzo igarukwaho cyane ni uko yasabiwe ubufasha n’abahanzi batandukanye b’ibyamamare mu Rwanda.

Uyu musore wari wabwiwe ko azitaba Imana muri Nyakanga 2022, kugeza ubu arashima Imana ko agihumeka umwuka w’abazima nubwo bihabanye n’ibyo abaganga bari bamubwiye.

DJ Dizzo aganira na Ally Soudy &Friends Live Show yatangaje ko n’ubu hari abakibimubaza .

Ati “Ndacyakomeza guhura nabyo. Iyo bingezeho birambabaza cyane. Hari byinshi uba wakora ku myaka 25 gupfa si ikintu wakwakira.”

DJ Dizzo yatangarije abari bitabiriye iki gitaramo ko agiye no kwibaruka umwana w’umuhungu mu gihe cya vuba, nubwo atatangaje uwo bagiye kubyarana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages