00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko DJ Toxxyk yakabirije i Washington DC inzozi yagize afite imyaka 16 (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 June 2024 saa 09:14
Yasuwe :

DJ Toxxyk wahishuye ko yakuranye inzozi zo kuzacuranga muri Rwanda Day, yishimiye kuzikabiriza mu iheruka kubera i Washington DC ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mugabo uri mu bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, yahishuye ko ubwo yari afite imyaka 16 yiga kuvanga imiziki, DK Karim wamwigishaga yagiye gucuranga muri Rwanda Day mu Busuwisi bituma akurana inzozi zo kuzacuranga mu birori nk’ibi.

Ati “Njye ntangira kuvanga imiziki, inzozi zanjye za mbere ku myaka 16 byari ukuzacuranga muri Rwanda Day. Ejobundi nayikozemo muri Washington DC!”

Icyakora DJ Toxxyk ahamya ko nyuma yo gukabya inzozi ze, byatumye atekereza izindi yumva yifuza kuzageraho mu myaka iri imbere.

Ati “Ubu inzozi zanjye ni ugukora igitaramo cyanjye ngarukamwaka ku buryo cyajya kiba gifite abaterankunga bakomeye. Izo nizo nzozi zanjye!”

DJ Toxxyk yatangije ibitaramo bye yise ‘Toxxyk Xperience’ gitegerejwe kubera i Rubavu ku wa 29 Kamena 2024 ahitwa ‘Heza Beach Resort’.

Iki gitaramo kizitabirwa n’abarimo Ish Kevin, Chriss Eazy, Logan Joe n’aba DJs bakomeye barimo DJ Sonia,DJ Marnaud, DJ Kiss, DJ Kalex, DJ Pyfo, DJ Tyga n’abandi benshi.

Nyuma yo gukabya inzozi yagize afite imyaka 16, DJ Toxxyk asigaranye izo gukomeza ibitaramo bye
DJ Toxxyk ni umwe mu ba DJs bagezweho mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages