Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025. Byabereye muri BK Arena. Mu masaha y’umugoroba nibwo abantu batandukanye bazwi mu myidagaduro nyarwanda no hanze yaho bari batangiye kugera ahabereye iki gikorwa.
Uretse Makeda Mahadeo na Eric Omondi bayoboye ibi birori abandi batambutse u itapi itukura barimo abenshi bazwi mu Rwanda.
Muri abo harimo DJ Lamper uri mu bavanga imiziki bagezweho, Miss Mutesi Jolly, Juno Kizigenza, Ish Kevin, RunUp, Coach Gaël, Muyoboke Alex, Chella uri mu bahanzi bagezweho muri Nigeria, Sherrie Silver, Anitha Urayeneza uzwi mu ishoramari uzwi nka nyiri Romantic Garden, Miss Nishimwe Naomie, Ilunga Longin, wamamaye nka Tukowote muri Sinema y’u Rwanda n’abandi batandukanye.
Muri ibi birori habereyemo ibikorwa bitandukanye aho abahanzi batandukanye basusurukije abantu, hamurikwa imideli ndetse n’igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation barenga 1000.
Amafoto: Rusa Willy Prince & Cyubahiro Aimable Key



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!