00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko ibyamamare muri sinema byaserutse mu birori bitangiza Festival de Cannes (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 17 May 2023 saa 07:30
Yasuwe :

Iserukiramuco rya Sinema, Festival de Cannes, rihuriza hamwe ab’ibyamamare ndetse hakanerekanirwamo filime z’intoranwa bitewe n’umwihariko wazo, ryongeye kuba ku nshuro ya 76.

Iri serukiramuco ngarukamwaka rizamara iminsi 12 ribera mu Mujyi wa Cannes mu Bufaransa uhereye ku wa 16 Gicurasi 2023.

Festival de Cannes yongeye guhuriza hamwe ibyamamare bitandukanye muri sinema, umuziki, imideli n’ibindi.

Buri wese witabiriye yakoze iyo bwabaga ashaka umwambaro ubereye ibirori aserukana byaba ngombwa akiyambaza inzu zitandukanye zikomeye zihanga imideli ku Isi nka Louis Vuitton, Dolce & Gabbana, Versace, Dior n’izindi zikomeye.

Mu byamamare byatambutse ku itapi y’umutuku harimo Johnny Depp, Naomi Campbell, Cindy Bruna, Michael Douglas, Elle Fanning n’abandi.

Muri iri serukiramuco riza imbere mu bikorwa bya sinema bikomeye ku Isi, uretse kwerekana filime zitandukanye, hatangirwamo n’ibihembo bya ‘Palme d’Or’ kuri filime zahize izindi ku bazikina no kubazitegura.

Filime yabimburiye izindi mu zizerekanwa muri iri serukiramuco ni ‘Jeanne du Barry’ igaragaramo Johnny Depp akina ari Umwami Louis XV yayobowe na Maïwenn nawe ukina ari Madame du Barry.

Iyi filime iri mu zari zitegerejwe cyane igaruka ku rukundo rwa Madame du Barry n’Umwami Louis XV w’u Bufaransa.

Johnny Deep yongeye kuragarara muri filime nyuma y’ibihe yari amaze iminsi anyuramo ahanganye n’uwahoze ari umugore we Amber Heard mu nkiko. Ni urubanza rwaje kurangira uyu mugore asabwe gutanga indishyi ya miliyoni 15$ nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gusebya uyu mugabo w’imyaka 59.

Filme izerekanwa ku munsi wa nyuma ni ‘Elemental’ yakozwe na Peter Sohn.

Zimwe muri filime zitabiriye uyu mwaka harimo ‘Augure’ yasohotse mu 2023 ikinamo Umunyarwandakazi Umuhire Eliane uba witwa ‘Tshala’, yanditswe inayoborwa na Baloji Tshiani ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umujyi wa Cannes uberamo iri serukiramuco uherereye mu Gace ka Côte d’Azur ku Nkombe y’Inyanja ya Méditerranée mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’u Bufaransa.

Iyi foto igaragaramo abantu bafite amazina akomeye muri Sinema ku Isi barimo Rungano Nyoni, Maryam Touzani, Atiq Rahimi, Julia Ducournau, Ruben Ostlund, Damian Szifron, Brie Larson, Denis Manochet na Paul Dano
Araya A. Hargate wo muri Thailand yaserukanye ikanzu yakozwe na Jean Paul Gaultier
Bamwe mu bakinnye muri filime ‘Jeanne du Barry’ Director Maiwenn uhagararanye na Depp, Pascal Greggory, Pierre Richard, India Hair na Benjamin Lavernhe
Brie Larson w'imyaka 33 yakinnye muri filime nyinshi zitegurwa na Marvel Studio zirimo Captain Marvel, Kong Skull Island, Avengers Endgame n'izindi
Catherine Zeta-Jones na Michael Douglas bari baherekejwe n'umukobwa wabo Carys Zeta Douglas
Dame Helen Mirren w'imyaka 77 wakinnye muri filime nka The Queen, The Good Liar yaserutse mu mwambaro w'ibara ry'ubururu
Fan Bingbing umukinnyi wa filime wo mu Bushinwa yari yambaye ikanzu yakozwe na Christopher Bu irimo ishusho y'igisamagwe igaragaza imbaraga n'ubutwari iwabo
Ikanzu ya Elle Fanning yakozwe na Alexander McQueen
Imisatsi ya Helen Mirren yasaga ubururu
Johnny Deep gutambuka byari bigoye kuko yari ashagawe cyane
Mads Mikkelsen yaserukanye n'umugore we Hanne Jacobsen
Mary Elle Fanning w’imyaka 25 wamamariye muri filime nka Maleficent
Michael Douglas wakinnye muri filime zitandukanye nka Anti -Man biteganyijwe ko azahabwa igihembo muri 'Festival de Cannes'
Michael Douglas yaraye ahawe igihembo cya Palme d'Or
Naomi Campbell yambitswe na sosiyete ya Celine yashinzwe na Céline Vipiana
Pom Klementieff wakinnye muri filime zirimo guardians of the galaxy vol. 3, Mission Impossible – Dead Reckoning Part One, Hacker's Game n'izindi ni yambitswe Versace
Thierry Fremaux uyobora iri serukiramuco aramukanya na Brie Larson
Uma Thurman w’imyaka 53 wamamariye muri filime The Kill Bill yaserukanye n’umuhungu we Levon Hawke yabyaranye na Ethan Hawke
Umuhindekazi Farhana Bodi ni uku yaserutse muri ibi birori bya Festival de Cannes
Umujyi wa Cannes uberamo iri serukiramuco uherereye mu gace ka Côte d’Azur ku Nkombe y’Inyanja ya Méditerranée mu Bufaransa
Umunyamideli Cindy Bruna yaserutse yarimbye gutya
Victoria Bonya wo mu Burusiya ni uku yaserutse yambaye muri ibi birori bya sinema

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages