Wari umunsi wa Gatatu w’ijonjora ry’abazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2020, uzasimbura Nimwiza Meghan ufite ikamba rya 2019.
Ijonjora ryakomereje i Huye mu Ntara y’Amajyepfo, nyuma y’iryabereye i Rubavu na Musanze.
Abakobwa bose biyandikishije guhagararira Intara y’Amajyepfo ni 79, ababashije kuzuza ibisabwa ku witabira irushanwa ni 17 naho ababashije gutsinda ni barindwi. Iyi niyo ntara yagaragayemo umubare wo hejuru muri eshatu iki gikorwa cyanyuzemo.
Abakobwa bakomeje muri Miss Rwanda 2020 bazahagararira Intara y’Amajyepfo ni Imanishimwe Hope Joy, Umwariwase Claudette, Igihozo Diane, Umutoniwase Nadia, Musana Teta Hense, Ingabire Jolie Ange na Mumporeze Josiane.
Reba uko iki gikorwa cyagenze mu mashusho



















TANGA IGITEKEREZO