00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Jay Polly yabaye ikiraro cyinjiza Li John mu muziki nk’umuririmbyi

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 25 November 2022 saa 07:25
Yasuwe :

Producer Li John wamamaye mu gukora no gutunganya amajwi y’indirimbo akaba umwe mu ba producer babanye na Jay Polly igihe kinini amukorera indirimbo, ageze kure yuzuza ibyifuzo uyu muraperi yamuhaye akimwumva aririmba mu ndirimbo bakoranye zitarasohoka.

Iradukunda Jean Aimé wamenyekanye nka Li John avuga ko ubwo yatunganyaga album ya Jay Polly yamusabye ko yamuririmbira mu ndirimbo ye, nyuma yumvise ko abikoze neza ahita amubwira ko yaba n’umuririmbyi mwiza ubifatanya no gukora amajwi y’indirimbo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko kuririmba byahoze ari inzozi ariko yatewe imbaraga n’amagambo yabwiwe na Jay Polly ubwo bari kumwe muri studio.

Yagize ati “Buri gihe iyo nabaga ndi kumwe na Jay Polly dukora indirimbo yanyumvise rimwe ndirimba ansaba ko nabikora by’umwuga bikaba byiza kurushaho.”

Yakomeje agira ati “Hari n’indirimbo za Jay Polly ndirimbamo zitarasohoka twakoranye kuri album ye, navuga ko ari umwe mu batumye ntangira kuririmba mu buryo by’umwuga.”

Uyu musore ukorera muri studio ya Storykast Records yatangiye ibikorwa byo kuririmba bwa mbere mu ndirimbo isezera umuraperi Jay Polly yasohotse mu 2021.

Ubu Li John amaze gukora indirimbo ebyiri ari wenyine hakiyongeraho izindi enye yakoranye n’abahanzi batandukanye.

Li John nyuma y’amezi abiri ahuje imbaraga n’umuhanzikazi Marina bagakorana indirimbo bise ‘Ok’, uyu musore yamurikiye abakunzi b’umuzika nyarwanda iyo yise ‘Boyilo’.

Iyi ndirimbo nshya igaruka ku musore usezeranya umukobwa ko namwemerera bagakundana azamurinda ikimubabaza , akazamuba hafi igihe cyose.

Ni indirimbo yatunganyijwe na Lil John mu buryo bw’amajwi , amashusho yayo akorwa na Clovis.

Li John ni umwe mu ba Producer bagaragazaga amashagaga muri muzika nyarwanda yarambitse ibiganza ku indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo ‘Kamwe’ yahuriwemo n’abahanzi batandukanye ‘Ok’ yakoranye na Marina, ‘Truth Or Dare’ya Davis D , ‘Kalinga ya Diplomate n’izindi.

Uyu musore urugendo rwo gutangira kuririmba ku giti cye yaruhereye ku ndirimbo yise ‘Imbunda’ yasohotse mu mpera za 2021.

Uyu musore avuga ko ikintu kimubabaza ari uko Jay Polly yitabye Imana atabonye ko ibyo yamwifuzagaho yabashije kubigeraho.

Umva hano ‘Boyilo’ indirimbo nshya ya Li John

Li John aherutse guhuza imbaraga na Marina bakorana indirimbo bise ‘Ok’

‘Bye Bye Jay Polly’ indirimbo ya mbere Li John yaririmbyemo

Li John yatangiye kuririmba abigiriwemo inama na Jay Polly
Li John akomeje gukabya inzozi ze mu muziki
Boyilo ni indirimbo ya kabiri Li John akoze ari wenyine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages