Iradukunda Jean Aimé wamenyekanye nka Li John avuga ko ubwo yatunganyaga album ya Jay Polly yamusabye ko yamuririmbira mu ndirimbo ye, nyuma yumvise ko abikoze neza ahita amubwira ko yaba n’umuririmbyi mwiza ubifatanya no gukora amajwi y’indirimbo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko kuririmba byahoze ari inzozi ariko yatewe imbaraga n’amagambo yabwiwe na Jay Polly ubwo bari kumwe muri studio.
Yagize ati “Buri gihe iyo nabaga ndi kumwe na Jay Polly dukora indirimbo yanyumvise rimwe ndirimba ansaba ko nabikora by’umwuga bikaba byiza kurushaho.”
Yakomeje agira ati “Hari n’indirimbo za Jay Polly ndirimbamo zitarasohoka twakoranye kuri album ye, navuga ko ari umwe mu batumye ntangira kuririmba mu buryo by’umwuga.”
Uyu musore ukorera muri studio ya Storykast Records yatangiye ibikorwa byo kuririmba bwa mbere mu ndirimbo isezera umuraperi Jay Polly yasohotse mu 2021.
Ubu Li John amaze gukora indirimbo ebyiri ari wenyine hakiyongeraho izindi enye yakoranye n’abahanzi batandukanye.
Li John nyuma y’amezi abiri ahuje imbaraga n’umuhanzikazi Marina bagakorana indirimbo bise ‘Ok’, uyu musore yamurikiye abakunzi b’umuzika nyarwanda iyo yise ‘Boyilo’.
Iyi ndirimbo nshya igaruka ku musore usezeranya umukobwa ko namwemerera bagakundana azamurinda ikimubabaza , akazamuba hafi igihe cyose.
Ni indirimbo yatunganyijwe na Lil John mu buryo bw’amajwi , amashusho yayo akorwa na Clovis.
Li John ni umwe mu ba Producer bagaragazaga amashagaga muri muzika nyarwanda yarambitse ibiganza ku indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo ‘Kamwe’ yahuriwemo n’abahanzi batandukanye ‘Ok’ yakoranye na Marina, ‘Truth Or Dare’ya Davis D , ‘Kalinga ya Diplomate n’izindi.
Uyu musore urugendo rwo gutangira kuririmba ku giti cye yaruhereye ku ndirimbo yise ‘Imbunda’ yasohotse mu mpera za 2021.
Uyu musore avuga ko ikintu kimubabaza ari uko Jay Polly yitabye Imana atabonye ko ibyo yamwifuzagaho yabashije kubigeraho.
Umva hano ‘Boyilo’ indirimbo nshya ya Li John
Li John aherutse guhuza imbaraga na Marina bakorana indirimbo bise ‘Ok’
‘Bye Bye Jay Polly’ indirimbo ya mbere Li John yaririmbyemo


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!