Saràh Phenom yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ubwo yabazwaga uko yabashije kuririmba muri iki gitaramo cyabereye muri Accor Arena muri Nzeri 2025.
Avuga uko byagenze, Saràh Phenom yahishuye ko igitekerezo yakigize ari kumwe na producer London usanzwe akorana na Rema, bituma afata icyemezo cyo kumwandikira kuri Instagram.
Yagize ati "Nari ndi muri studio ndi kumwe na Producer London uri mu bakunze gukorana na Rema. Twaraganiriye, menya ko afite igitaramo muri Accor Arena. Nahise mfata icyemezo cyo kumwandikira kuri Instagram musaba ko nazamuririmbira, arabinyemerera."
Uyu Munyarwandakazi yavuze ko kuririmba muri Accor Arena byari inzozi zibaye impamo, nubwo byari binamuteye ubwoba kubera ubwinshi bw’abari bitabiriye icyo gitaramo.
Ati "Bwari ubwa mbere ndirimbiye muri Arena. Byari ibintu byiza ariko binanteye ubwoba kuko nari mpagaze imbere y’abantu benshi. Accor Arena ishobora kwakira abantu bagera ku bihumbi 20. Nubwo bose batari bayirimo, hari nk’abagera ku bihumbi 15, kandi byari ibintu bidasanzwe."
Saràh Phenom yavuze ko nyuma yo kuririmba muri Accor Arena yahise yiha intego yo kuzasubirayo ari we utegura igitaramo cye, ndetse agaragaza ko kimwe mu byifuzo bye ari no kuzakorera igitaramo muri BK Arena i Kigali.
Yavuze ko uretse gukomeza kubaka izina rye ku isoko ry’i Burayi, yifuza no kurushaho kumenyekana mu Rwanda. Yagaragaje ko imwe mu nzira azabinyuzamo ari ugukorana n’abahanzi nyarwanda no gutangira gusohora indirimbo mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Saràh Phenom yatangiye kumenyekana mu muziki mu 2024, nyuma yo gusohora EP yise "Girl".
Yarushijeho kumenyekana mu mpeshyi ya 2025 ubwo Rema yataramiraga mu Bufaransa akamuhamagara ku rubyiniro imbere y’imbaga y’abafana, bagafatanya kuririmba imwe mu ndirimbo ze.
Mu minsi ishize yongeye kuvugisha benshi ubwo yari i Kigali, aho yahuriye na Ayra Starr wari wahakoreye igitaramo. Bombi banakoranye amashusho bifashishije mu kwamamaza indirimbo ya Ayra Starr yitwa "Hot Body".
Kuri ubu Saràh Phenom akomeje kuzamuka mu muziki, aho ari kwigaragaza binyuze mu ndirimbo zirimo "Boyfriend in Paris" n’izindi zitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!