00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tera yakanzwe n’abashatse kumufatirana ngo baryamane akinjira mu muziki (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 June 2026 saa 12:02
Yasuwe :

Ubusanzwe amazina ye ni Iradukunda Ange ariko abamuzi mu muziki bazi ko yitwa Tera, akaba umuhanzi mushya mu muziki w’u Rwanda unaherutse gusohora indirimbo nshya yise ‘Blessings’.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Tera yahishuye ko nk’abandi bana bafite impano yo kuririmba yakuze yifuza kuba umuhanzi icyakora aza kujya muri studio bwa mbere mu 2018.

Tera wari winjiye mu muziki ari mushya yaje kugongwa n’igikuta cy’abashatse kumufatirana, nyuma yo kubona ko atabivamo ahitamo kuba abiretse.

Ati “Ibyo kuririmba byo nari mbishoboye ikibazo cyabaye ubushobozi [...] nanjye nagize byinshi byangoye, ugasanga hari aba producer mugiye gukorana agashaka kukujyana mu nzira ashaka bidahuye n’ibyo ushaka, ukavuga uti reka mbe ndetse.”

Uyu mukobwa wari umaze gukangwa, yaje kwigira inama yo kujya kongera kwisuganya mu bijyanye n’ubushobozi kugira ngo noneho yongere guhura n’abashatse kumufatirana atari kubasaba ahubwo bagomba gukorana.

Ati “Niyo mpamvu nabyise ubushobozi kubera ko niba ngiye ntafite ubushobozi bwo kwishyura ngo bankorere ibyo nshaka, bituma uwagize icyo agufasha ashaka kugufatirana. Ni ibintu banyuzamo ariko bigasaba kuba umuntu ufata ibyemezo.”

Ibi byatumye Tera wari watangiye umuziki mu 2018, mu 2020 afata icyemezo cyo kuba aretse umuziki ajya kwisuganya no kongera kwiga ikibuga mbere y’uko yongera kuwusubukura mu minsi ishize ubwo yasohoraga indirimbo ‘Blessings’.

Tera wari umaze imyaka itandatu yarakanzwe n'abashatse kumufatirana akinjira mu muziki yongeye kuwusubukura
Tera yasohoye indirimbo nshya yise 'Blessings'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages