Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane Tariki 18 Mata 2019 nibwo hamuritswe umushinga wa East Africa's Got Talent, irushanwa rizajya rica kuri televiziyo zitandukanye zo mu karere zirimo Citezen yo muri Kenya, NBS yo muri Uganda, Clouds TV yo muri Tanzania na Televiziyo Rwanda.

Ni irushanwa rigamije gushaka abanyempano mu byiciro bitandukanye nk’umuziki, ubufindo, kubyina n’ikindi icyo ari cyose umuntu ashobora gukora kidasanzwe.

Irushanwa rya East Africa Got Talent rizitabirwa n’abaturuka mu Rwanda, Uganda, Tanzania na Kenya hatitawe ku myaka iyo ari yo yose umuntu yaba afite.

Lee Ndayisaba uyobora East Africa’s Got Talent yavuze ko babanje gukorana n’ibihugu bine bitewe n’uko ari ibintu bihenze cyane, yawe n’u Rwanda rwemewe ku bwa burembe.

Yagize ati “Tujya gutangira iki gitekerezo, twatangiye tuvuga ngo dutangirire kuri Kenya’s Got Talent icyo gihe twumvaga ko abacuruzi baho bafite ubushobozi bwo kuba twahakorera nyuma turarwana dushyiramo East Africa, bihinduka ibihugu bitatu, Kenya, Uganda na Tanzania. Nyuma twongera gusubiramo aba bendaga kumpitana ndavuga ariko n’u Rwanda turushyiremo.”

Lee Ndayisaba yemeza ko u Rwanda rutazatenguha abarwizeye kuko hari impano nyinshi kandi zihariye.

Gerard Mpyisi uri mu bagize inama y’ubutegetsi ya Clouds Media International yateguye iri rushanwa, yavuze ko East Africa’s Got Talent ari amahirwe akomeye abanyarwanda babonye mu rwego rwo guteza imbere impano zabo.

Ati “Ni umwanya mwiza ku rubyiruko wo kwerekana icyo bashoboye gukora. Dufite abantu benshi bafite impano ariko ntabwo bafite amahirwe yo kwerekana ibyo bashoboye gukora. Uyu ni umwanya wo gufungura ubwonko bw’urubyiruko rwacu cyane cyane abagiraga ubwoba bwo kwerekana ibyo bafite.”

Amajonjora y’ibanze mu Rwanda azaba tariki 25 Gucurasi 2019 kuri Intare Conference Arena, gusa abatazabasha kuhagera bashobora kuzohereza amashusho agaragaza impano yabo kandi nabo bazahabwa amanota nk’abandi.

Nyuma yo gutanga amanota hazatoranywa abantu 30 muri buri gihugu bajye guhatana muri Kenya mu gihe cy’amezi abiri kugeza habonetse uwa mbere uzahembwa ibihumbi $50, ni ukuvuga asaga miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aha muri Kenya hazabera amarushanwa y’ibyiciro bine. Uwatsinze azamenyakana tariki 6 Ukwakira 2019.

Abana bari munsi y’imyaka 18 basabwa kubanza kwerekana uburenganzira bahawe n’ababyeyi babo cyangwa ababarera.

“Got Talent” ni cyo kiganiro cyaciye agahigo ko kuba kirebwa n’abantu benshi ku Isi. Kuri ubu kibera mu bihugu 60 byo ku migabane itandukanye, ariko ibyamenyekanye cyane ni Britain’s Got Talent na America’s Got Talent.

Abakobwa bo muri Mashirika berekanye ubuhanga mu kuvuza ingoma
Abakobwa bo muri Mashirika berekanye ubuhanga mu kuvuza ingoma
Gerard Mpyisi asanga iri rushanwa ari amahirwe urubyiruko rubonye yo kwerekana impano
Gerard Mpyisi asanga iri rushanwa ari amahirwe urubyiruko rubonye yo kwerekana impano
Hope Azeda watangije itorero rya Mashirika yashimye igitekerezo cya East Africa's Got Talent
Hope Azeda watangije itorero rya Mashirika yashimye igitekerezo cya East Africa's Got Talent
Lee Ndayisaba yarwanye intambara kugira u Rwanda rwinjire mu irushanwa
Lee Ndayisaba yarwanye intambara kugira u Rwanda rwinjire mu irushanwa
Itorero rya Mashirika ryasusurukije abitabiriye uyu muhango
Itorero rya Mashirika ryasusurukije abitabiriye uyu muhango
Umunyamakuru w'Icyamamare mu Karere Millard Ayo wambaye ingofero yitabiriye uyu muhango
Umunyamakuru w'Icyamamare mu Karere Millard Ayo wambaye ingofero yitabiriye uyu muhango

Amafoto: Muhizi Serge