00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko umugore wa Clapton Kibonge yamukuye muri ‘Ghetto’ i Nyamirambo

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 18 October 2022 saa 09:35
Yasuwe :

Umunyarwenya Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge n’andi mazina yaturutse muri filime agaragaramo, avuga ko umugore we yamugiriye inama imukura mu nzu y’icyumba kimwe ajya mu nzu nini yaguye ibitekerezo bye agakura mu mutwe.

Clapton avuga ko iyi nama yayihawe na Umutoni Jacqueline akiri umukobwa batarabana. Yamubwiye ko inzu y’icyumba kimwe ntacyo yazatuma yigezaho.

Mu kiganiro gito Clapton Kibonge yagiranye na IGIHE, yahishuye ko hari inama nyinshi zitumye agera aho ari uyu munsi yahawe n’umugore we buzuzanya cyane.

Clapton avuga ko kera akiri muto muri sinema yari atuye mu Nyakabanda nyuma akimukira i Nyamirambo aho yagiye kugira ngo yegere akazi yari afite ko gukina muri filime ya ‘Seburikoko’ ahantu avuga ko hahinduye ubuzima bwe n’imibereho afite ubu.

Clapton agira ati “Nabaye ahantu henshi hatandukanye nk’umusore wa Kigali nabaga mu nzu y’icyumba kimwe na saloon, gusa maze gukundana na Mama Nella [umugore we] niwe wansabye ko nashaka inzu nini kuko ari byo bizamfasha gukura.”

“Ndabyibuka yarambwiye ati va muri aka kazu gato ujye mu nzu nini niyo izatuma wagura ibitekerezo, ubwose ubonye umuntu uguha intebe cyangwa igitanda wazabishyira he?.”

Uyu munyarwenya yakomeje avuga ko umukunzi we yamubwiye ko igihe yagiye mu nzu nini aribwo nawe azagira umuhate wo gushaka ibijyamo kuko igihe azajya ayitahamo akabona yambaye ubusa cyangwa igihe afite abashyitsi akabura aho abicaza, ari bwo azagura ibitekerezo.

Yakomeje agira ati “Yarambwiraga ati igihe wabonye ikiraka kikaguha amafaranga menshi icyo gihe ntiwatekereza kugura intebe cyangwa igitanda kuko nta hantu ufite wabishyira uzahita uyanywera, urumva ntabwo wahita ukodesha indi nzu ngo ugure n’intebe igihe kimwe bisaba ko ubona amafaranga ukagenda wubaka gake gake.”

Clapton Kibonke avuga ko iyo nzu nini yagiyemo mu mpera ya 2016 avuye Nyakabanda yayimazemo igihe kinini ayivamo agiye kubaka urwe na Umutoni Jacqueline.

Clapton avuga ko bwa mbere ajya gusura aho yari atuye yari mu modoka ye bamwe bagatungurwa cyane bibaza aho yayikuye.

Clapton yagize ati “Hari umukecuru twari duturanye natiraga intebe igihe nabaga nabonye abashyitsi , ni nawe wampaga amata yo kunywa vuba aha nibwo yambonye arambaza niba Imana yampaye imodoka cyangwa naragiye mu bapfumu naramusobanuriye mubwira ko ari Imana, kuko burya ikunda umuryango.”

Clapton avuga ko iyo akihagera yibuka umubyeyi bari baturanye wamwegereye akamubwira ko Mama Nella (Madam wa Clapton) atwite akaba ari we muntu wa mbere wabimenye.

Clapton avuga ko akenshi akiba muri iyo nzu guteka byabaga rimwe na rimwe , akenshi yaryaga kwa Kalisa Ernest uzwi nka Samusure we yari amaze kubaka izina afite udufaranga.

Muri 2018 ni bwo Mugisha Emmanuel (Clapton Kibonge) yasezeranye n’umufasha we Mutoni bamaze kubyarana abana babiri.

Clapton Kibonge yishimira intambwe amaze gutera
Umugore wa Kibonge yamugiriye inama yabaye intangiriro y'ubuzima
Clapton Kibonge n'umugore we Mutoni bamaze kubyarana abana babiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages