00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukino ‘Agahugu Gato’ wa Gaël Faye wahinduye icyerekezo cya Digidigi muri sinema (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 June 2026 saa 07:04
Yasuwe :

Regero Norbert benshi bazi nka Digidigi mu bijyanye no gukina filime yavuze ko umukino ‘Agahugu Gato’ wamuhinduriye imitekerereze agatangira gutekereza gukora ibikorwa bijya ku ruhando mpuzamahanga aho kuguma muri filime zitambuka kuri YouTube gusa.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yakomozaga ku bikorwa amazemo iminsi i Burayi aho yari yagiye gukina umukino ‘Agahugu Gato’ wa Gaël Faye mu Bufaransa.

"Agahugu Gato" (Petit Pays) ni filime mbarankuru yasohotse mu 2020, ishingiye ku gitabo cyanditswe na Gaël Faye cyitiriwe iryo zina.

Yayobowe na Éric Barbier, ikaba ivuga ubuzima bwa Gabriel, umwana ufite umubyeyi w’Umunyarwanda n’undi w’Umufaransa wabaga i Bujumbura mu Burundi mu ntangiriro za 1990.

Ubuzima bwe bwari bwuje ibyishimo kugeza igihe intambara zo mu Burundi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda byahinduye ubuzima bw’umuryango we.

Aha yavuze ko kugendana n’abantu bateye imbere mu myumvire y’ibijyanye na sinema byatumye na we yitekerezaho areba uko yahindura uko yabikoraga ndetse yatangiye kubona ko bishobora kumubyarira umusaruro.

Digidigi yavuze ko mu gihe yari amaze gukina muri uyu mukino yitekerejeho asanga akwiye gukora ibintu biri ku rwego rw’aho ari kugana nk’umukinnyi wamaze kwisobanukirwa.

Ati "Naje kwicara nsanga nsabwa gukora ibiri ku rwego ngezeho. Byatumye ntera intambwe njya muri Mashariki Film Festival nihugura ibijyanye no kwandika filime, nyuma nakoze umushinga ngira ngo ndebe uko bigenda, mu mishinga ine yatoranyijwe icyo gihe hajemo filime yanjye igiye kuzakorwa na televiziyo yo muri Canada."

Kuva ubwo Digidigi yatangiye kubaka ikipe y’abahanga mu gukora sinema, aho ateganya ko bazanamufasha gukora ikimeze nka ‘Academy’. Ateganya kandi gukora imishinga ya filime zo kuri YouTube azajya arereramo abakinnyi bo kwiyambaza mu gihe yaba agiye gukora umushinga mugari.

Kwagura intumbero ye muri sinema, Digidigi yemeza ko ari byo bitumye asa n’uhuze cyane muri iyi minsi ariko ko azakomeza kugaragara muri Papa Sava filime afata nk’iyamumenyekanishije.

Nubwo yamamaye muri Papa Sava, Digidigi yatangiye kumenyana na Niyitegeka Gratien wayanditse ubwo bose bakinaga mu ikinamico ‘Umurage’.

Mu ikinamico ‘Umurage’ Niyitegeka Gratien yakinaga yitwa Mvumbuko mu gihe we yakinaga yitwa Cyungo.

Nyuma yo gukinana mu ikinamico Umurage aba bombi baje guhurira mu mikino yo kwamamaza bakiniraga kuri Contact FM bahubakira ubushuti bwatumye banakorana uyu munsi muri Papa Sava, imwe muri filime z’uruhererekane zikomeye mu Rwanda.

Ikinamico Umurage niyo Digidigi yamenyeniyemo na Niyitegeka Gratien mbere y'uko baba inshuti bikarangira bakinanye muri Papa Sava

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages