Nyuma yo kubona ko uyu muhanzi atakibonetse, ikipe ishinzwe gutegura iki gitaramo yahise imusimbuza Bushayija Pascal.

Cyusa atangaza ko atakibonetse muri iki gitaramo yagize ati “Muraho nabamenyeshaga ko iki gitaramo ntarimo bitewe n’uko hari byinshi tutumvikanye mbere y’uko babitangaza ko nzakiririmbamo.”

IGIHE yaganiriye n’umwe mu bari kugitegura avuga ko uyu muhanzi yabananije.

Ati “Urebye Cyusa yari yaganiriye na Makanyaga amwemerera ko aza mu gitaramo asaba ikipe imufasha kuririmba gusa.”

“Nyuma tumwegereye ngo tunoze neza umushinga yatubwiye ko tugomba kumuha miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda cyangwa se ibihumbi 500Frw ahita yishyurwa ako kanya.”

Iby'aya mafaranga nibyo Cyusa atabashije kumvikana n'abari gutegura iki gitaramo cyane ko bari bazi ko yabyumvikanyeho na Makanyaga.

Nyuma yo kumushyira ku rutonde rw'abazitabira iki gitaramo, Cyusa utari wanyuzwe n'uko nta mafaranga yahawe, yafashe icyemezo cyo kwikura mu bazahataramira.

Iki gitaramo giteganyijwe ku itariki ya 4 Nyakanga 2023 kuri Romantic Garden ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Ni igitaramo kizahuriramo abahanzi batandukanye barimo Muyango, Mariya Yohana, Mavenge Sudi, Christopher Muneza , Bushayija Pascal na Orchestre Impala.

Ku wifuza gutaramana n’aba bahanzi bazafatanya na Makanyaga Abdul kwizihiza imyaka 50 amaze akora muzika bimusaba 10.000Frw na 15.000Frw mu myanya y’icyubahiro.

Makanyaga Abdul we atangaza ko ubu ageze kure imyiteguro yo gukora ibitaramo byizihiza imyaka irenga 50 amaze mu muziki yari yarasubitse mu 2020 kubera icyorezo cya Covid-19 n’uburwayi.

Ni ibitaramo azakorera hirya no hino mu gihugu kugeza ku mugabane w’u Burayi.

Cyusa Ibrahim yikuye mu gitaramo cya Makanyaga  uzaba yizihiza imyaka 50 amaze muri muzika nyuma yo kutumvikana n'abagiteguye
Cyusa Ibrahim yikuye mu gitaramo cya Makanyaga uzaba yizihiza imyaka 50 amaze muri muzika nyuma yo kutumvikana n'abagiteguye
Cyusa Ibrahim yahise asimbuzwa Bushayija Pascal
Cyusa Ibrahim yahise asimbuzwa Bushayija Pascal