Ukuri guhari ni uko hari amategeko agenga ikoreshwa ry’amafaranga menshi tubona muri za filime n’amashusho y’indirimbo.

Akenshi iyo hagiye gukoreshwa amafaranga menshi mu mashusho, hakoreshwa amafaranga mahimbano icyo bita Prop Money.

Gusa nanone hari abiyambaza imbaraga z’ikoranabuhanga mu gutubura umubare w’ibigaragara mu mashusho.

Ku Isi hari ibigo birenga 20 byemerewe gukora amafaranga azifashishwa mu mashusho y’indirimbo cyangwa filime.

Rich “RJ” Rappaport ni umwe mu bafite ibigo bicuruza bene ayo mafaranga binyuze mu iduka afite mu mujyi wa Atlanta.

Amafaranga y’uyu mugabo amaze gukoreshwa muri filime zirenga 175 mu ndirimbo z’abahanzi barimo, 50 Cent , Fat Joe, Lil Wayne, Kendrick Lamar n’abandi.

Gregg Bilson Jr ufite ikigo gikomeye mu gucura aya mafaranga, ISS Props, i Los Angeles, mu 2000 yahawe ikaraka cyo gukora miliyari ibihumbi z’amadolali y’Amerika, azakoreshwa muri filime ya "Rush Hour 2."

Icyo gihe hari bamwe mu bari mu ikorwa rya filime bibye kuri ayo mafaranga mahimbano bashaka kuyakoresha mu buzima busanzwe.

Ni amakuru yamenywe n’ikigo cy’ubutasi cya Amerika gitangira kwinjira muri ubu bucuruzi bw’ibigo bikora amafaranga mahimbano, akoreshwa muri filime n’amashusho y’indirimbo.

Ku itegeko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibigo bikora aya mafaranga hari amabwiriza bigomba kugenderaho ndetse ibikorwa byabo bikagenzurirwa hafi na U.S. Secret Service.

Ibi byakozwe mu rwego rwo kwirinda ko hari uwakwiba ayamafaranga mahimbano akayakoresha mu bucuruzi busanzwe.

Ibi bigo bitegekwa ko aya mafaranga agomba kuba afite uruhande rumwe rugaragaraho inyandiko gusa urundi nta kintu cyanditseho.

Irindi tegeko ryashyizweho ni uko ishusho ya Benjamin Franklin igaragara kuri aya mafaranga igomba kuba idasa neza n’iri ku mafaranga asanzwe.

Iyo bandika amafaranga mu magambo bagomba kwandika One Hundred aho kwandika ‘One Hundred Dollars’ nk’uko biba bimeze ku madorali asanzwe .

Ikindi bahindura ni ibirangantego bigaragara kuri aya mafaranga ndetse na sinya iriho bigomba kuba bitandukanye n’ibiri ku mafaranga yemewe n’amategeko.

Kuri aya mafaranga mahimbano agaragara muri filime za Hollywood, hagomba kuba handitseho ijambo "For Motion Pictures Use Only", bisobanuye ko ari ayo mu mashusho gusa.

Mu Rwanda bigenda bite ?

Mu Rwanda si kenshi hakorwa filime zigaragaramo amafaranga mahimbano menshi nk’uko bikorwa muri sinema za Hollywood cyangwa ahandi.

Mu gushaka kumenya uko ibi bikorwa muri filime zikorerwa mu rw’imisozi igihumbi cyangwa amashusho y’indirimbo, IGIHE yaganiriye na Rukundo Paru, umusesenguzi wa sinema, umukinnyi, umwanditsi n’umuyobozi wa filime.

Rukundo avuga ko rimwe na rimwe iyo bagiye kugaragaza amafaranga menshi ari mu gikapu hifashishwa ibintu bitandukanye birimo impapuro bishyirwa mu gikapu imbere hejuru hakanyanyagizwaho amafaranga y’ukuri asanzwe.

Ati "Mu Rwanda ntabwo ndabibona cyane nk'uko tubibona ahandi muri sinema, ibyo tubasha gukora ni ukwifashisha imishandiko y’amafaranga asanzwe."

"Tugira uwo twita 'Props master', ni we ugena uburyo amafaranga aza ameze, nk’ubu kuriya tubona ari menshi mu gikapu hasi habanzamo ibindi bintu warangiza ugafata amafaranga asanzwe make unyanyagiza hejuru ku buryo umuntu afungura ukabona ni amafaranga yuzuyemo."

Amafaranga arunze muri Banki cyangwa mu bundi bubiko bw’ibanga, hiyambazwa ikarito iri mu ushusho ya kare yomekwaho amafaranga inyuma , ibi ninako i Hollywood bigenda.

Yakomeje ati "Ntabwo turagira ibigo bikora ayo mafaranga ku buryo wabona nk'ariya banyanyagiza mu muhanda cyangwa batwika. Twe rero ushobora kubikora mu buryo bw’ibanga ugakoresha impapuro nyuma mu mashusho hakongerwamo amabara kuburyo uyabona agira ngo ni amafaranga y’ukuri.

"Habamo kwigengesera cyane ntabwo yaba ari amafaranga y’ukuri nurangiza ngo uyatwike, biba binagize icyaha gihanwa n’amategeko."

Rukundo avuga ko mu Rwanda aho uruganda rwa sinema rucyiyubaka, hakiri byinshi bibagora mu gukora amashusho anoze bakeneye, gusa bishimira ko hari ikigenda gihinduka umunsi ku munsi.

Uyu musore asaba abantu kujya baha agaciro ibikorwa bya sinema babona kuko biba byagiyeho byinshi birimo amafaranga, ibikoresho bihita byangizwa bikimara gukoreshwa ndetse n’igihe kinini bamara bayitunganya.