TMZ yatangaje ko hamaze gutoranywa abacamanza batandatu bazakurikirana iby’urubanza rw’uyu mugabo w’imyaka 32.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko uyu mugabo yivuganye Nipsey Hussle nyuma yo kugirana ubwumvikane buke kugeza n’aho uyu muraperi yamwise umugambanyi. Aba bose bari bafite aho bahuriye n’itsinda rya Rollin’ 60s gang ryo mu Majyepfo ya Los Angeles.
Muri iri tsinda rifatwa nk’iry’abanyarugomo, kwita umuntu umugambanyi ni ikintu gikomeye cyane ari na yo mpamvu byarakaje Eric Ronald Holder Jr. bikarangira arashe Nipsey Hussle.
Uyu mugabo yafunzwe ubwo yamaraga kwica mugenzi we ku wa 31 Werurwe 2019.
Umuraperi Ermias Davidson Asghedom, wari uzwi mu muziki nka Nipsey Hussle ukomoka i Los Angeles, yarasiwe imbere y’iduka rye riherereye muri uwo Mujyi.
Uyu mugabo wari ufite imyaka 33 ubwo yitabaga Imana uretse we aho yarasiwe hakomerekeye, abandi bantu babiri ariko bo ku bw’amahirwe ntibapfa. Nipsey Hussle yasize abana babiri.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!