00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukutumvikana hagati ya Urban Boys n’itsinda ryatsinze mu irushanwa ryabo

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 22 March 2019 saa 07:32
Yasuwe :

Itsinda ry’abaririmbyi rya African Boys ryatsinze irushanwa ry’abanyempano ryari ryateguwe na Urban Boys, ririnubira ko ritigeze ribona ibyo ryari ryemerewe rikimara kwegukana igihembo.

Guhera muri Gicurasi 2018, Urban Boys ibinyujije muri studio yayo ya Urban Record, yatangiye kwandika abahanzi bafite impano ariko babuze ubushobozi bwo kwikorera indirimbo, mu rwego rwo gushaka uko bafashwa binyuze mu irushanwa.

Ku wa 30 Kamena 2018 nibwo hatangajwe batatu bahize abandi. Uwa gatatu n’uwa kabiri bakorewe indirimbo ebyiri baranazitwara, naho aba mbere bo bemerewe gukorerwa album yose no kubamenyekanisha mu gihe cy’umwaka wose.

Nyuma y’amezi icyenda African Boys batangajwe nk’abatsinze iri rushanwa, bari batarasohora igihangano na kimwe giturutse muri Urban Records.

Indirimbo ya mbere bahakoreye imaze icyumweru hanze yitwa ‘Don’t Cry’, ibisa n’ubukerererwe bukabije ku bahanzi bashaka gutera imbere.

Uhereye igihe irushanwa ryasorejwe, harabura amezi atatu yonyine ngo amasezerano arangire.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Mwunguzi Jean de Dieu [Jade Mars] uvugira African Boys, yatubwiye ko Urban Boys yabatengushye kuko itakoze ibyo yari yabemereye ubwo batsindaga irushanwa.

Yagize ati “Turi kumenyekanisha iriya ndirimbo ariko urebye ibintu byose turi kwifasha ntabwo twavuga ngo dufite abadufasha. None se urakora indirimbo nta mashusho nabwo ukirwanaho uyimenyekanisha ni ukwitwa ko ufite abajyanama kandi atari byo.”

Mu Ugushyingo Urban Boys yakoze amasezerano ngo iyasanyane na African Boys ariko ubwo aba bana bayashyiragaho umukono, abandi bo bakomeje kubitinza kugeza ubwo Nizzo ababwiye ko bazakorana umwaka umwe.

Jade avuga ko muri ayo masezerano harimo ko ‘bazajya badufasha gukora amajwi n’amashusho, kuyamenyekanisha n’ibindi umuntu wese uri muri label akorerwa mu gihe cy’imyaka irindwi’ gishobora guhinduka bitewe n’ubyo bumvikanye.

Kugeza ubu African Boys bamaze gukora indirimbo zigera ku munani ziri muri Urban Records, bakaba barabwiwe ko nta kindi gihembo bazabona kirenze zo.

Nizzo umwe mu bagize Urban Boys yabwiye IGIHE ko batanze kubafasha kumenyekanisha indirimbo yabo, ahubwo ko bashaka ko bakura bakamenya kwishakishiriza, bo bakaza babafasha mu byabananiye.

Ati “Ikintu cya mbere njye nifuza ntabwo ari ukujya kubafasha mbarobera ifi, ahubwo ni ukubigisha uburyo bayiroba. Ndashaka kwigisha umuntu ko igihe cyose ntahari ashobora kwikorera ibintu bye ahubwo aho byabagora tukaba twabafasha.”

Nizzo yemeje ko icyo bumvikanye na African Boys ari ukubakorera album kandi ikaba ihari yararangiye igisigaye ni ukubakorera amashusho y’indirimbo imwe mu gihe haba hari ikunzwe.

Ati “Mu masezerano harimo kubakorera album habonekaho indirimbo nziza umuntu akayikorera amashusho.”

Ku by’amasezerano yo gukorana imyaka irindwi babahaye ariko bikarangira Urban Boys itayasinye ngo byatewe n’uko basanze nta bushobozi buhagije bafite bahitamo kubireka aho ‘guhemuka’.

Urban Boys ku mutima wabo ngo ntacyo bishinja batakoreye African Boys. Barateganya ko ukwezi kwa Kamena 2019 kuzarangira babahaye indirimbo zabo zose ziri muri Urban Record Label.

Babagira inama yo kuba bashaka undi muntu wabafasha mu rwego kuzamura umuziki wabo bo bakabafasha mu gihe byabaye ngombwa.

African Boys itsinda ryatsinze irushanwa rya Urban Record mu 2018
African Boys bavuga ko Urban Boys yabatereranye mu kumenyekanisha ibihangano byabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages