00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubano wa Will Smith n’umugore we ukomeje kuzamba

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 31 January 2025 saa 01:58
Yasuwe :

Will Smith amaze igihe kinini atabana mu rugo rumwe n’umugore we, Jada Pinkett Smith, nyuma y’aho bakunze kuvuga ko bafitanye ibibazo gusa badashobora guhana gatanya.

Mu 2020 Jada Pinkett Smith na Will Smith bakoze ikiganiro ‘Red Table Talk’, cyatunguye benshi ubwo bahishuraga ko bamaze igihe bafitanye ibibazo mu rugo rwabo ku buryo habuze gato ngo batandukane.

Iki gihe ni nabwo Jada yahise yemeza amakuru yari amaze iminsi avugwa ko yaciye inyuma Will Smith, akaryamana n’umuhanzi August Alsina. Yasobanuye ko ibi byabaye mu gihe bombi bari barashwanye batakibana mu rugo.

Kuva icyo gihe bombi bakunze kuvuga ko bari gukemura ibibazo bafitanye, ndetse mu 2023 Jada yavuze ko nta gatanya batekereza guhana nyuma y’aho mu binyamakuru byavugwaga ko bombi bari kugana kuri gatanya.

Nyuma y’aho bombi batangiye gusohora amafoto n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ibihe byiza bagirana n’abana babo, byatumye benshi batekereza ko noneho baba barasubiye kubana mu nzu imwe nk’umugabo n’umugore.

Kuri ubu amakuru aturuka mu bantu ba hafi y’uyu muryango, avuga ko Will na Jada Smith bakomeje kubaho ubuzima butandukanye kandi ko buri wese yibana nk’uko PageSix yabitangaje.

Bashimangira ko nubwo buri wese yibana, hari igihe runaka banyuzamo bakabonana nyuma undi agasubira kubaho wenyine.

Aya makuru kandi avuga ko bishoboka kuba baranze guhana gatanya bitewe n’uko yabahombya byinshi bubatse mu myaka myinshi ishize, dore ko basanzwe bari muri ‘couples’ zitunze agatubutse i Hollywood.

Will Smith wamamaye muri filime nka ‘Bad Boys’, ‘I Am Legend’, ‘Focus’ n’izindi, yarushinze na Jada Pinkett mu 1997. Kugeza ubu bafitanye abana babiri nabo b’abahanzi.

Umubano wa Will Smith n'umugore we ukomeje kuzamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages