Ni indirimbo Cyusa yashyize hanze mu rwego rwo guhanura intsinzi ahamya ko yabonye nyuma yo kwitegereza ubwitabire bw’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabira ibikorwa byo kwamamaza umukandida wabo.
Ati “Imibare irivugira, njye narebye ubwitabire bw’abajya gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi, ndeba amasaha babyukira n’ububyutse bafite, ndaryama nandika indirimbo imeze nk’ubuhanuzi mpanura intsinzi.”
Cyusa yavuze ko iyi ndirimbo yayandikanye icyizere kiri hejuru cy’uko Kagame Paul azatsinda amatora ubundi abamushyigikiye bakabyinana intsinzi ari nabwo ahamya ko iyi ndirimbo izifashishwa.
Uyu muhanzi yavuze ko akomeje guterwa ishema n’uburyo ibikorwa byo kwiyamamaza biri kugenda mu Rwanda ahamya ko abanyamahanga bakwiye guca bugufi bakaza kwiga uko amatora akorwa.
Ati “Hari henshi usanga amatora yabo arangwa n’imyigaragambyo ikomeye, yewe na bya bihugu bikomeye tujya tubyumvayo. Urebye uko amatora yacu ari kugenda ntuterwe ishema n’uburyo ateguye waba udashima, njye ntewe ishema no kuba Umunyarwanda.”
Cyusa yahishuye ko iyi ndirimbo yatangiye kuyandika mu minsi ishize ubwo umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamarizaga mu Karere ka Nyarugenge.
Uyu muhanzi ahamya ko yayanditse amaze kumva ijambo ry’umukandida wa FPR Inkotanyi asubiza amaso inyuma yitegereza ubwitabire bw’abantu mu kwamamaza inganzo imuzamukamo ityo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!