Jef Neve w’imyaka 39 amaze imyaka irenga 16 akora umuziki, album ze zacurujwe bikomeye mu bice bitandukanye byo ku Isi by’umwihariko mu bihugu birimo umubare munini w’abakunda injyana ya Jazz.
Uyu muririmbyi w’Umubiligi yize umuziki mu ishuri rya Lemmensinstituut riherereye muri Leuven , yarihawemo impamyabumenyi mu kuririmba no gucuranga mu mwaka wa 2000. Jef Neve yacurangiye mu bihugu bigera kuri 50.
Mu myaka itatu ishize yagiye atumirwa muri Kenya aho yakoreye ibitaramo akishimirwa by’ikirenga ndetse aherutse gucurangirayo mu iserukiramuco rya Safaricom International Jazz Festival.
Jef Neve kandi afite ishuri ryigisha umuziki atera inkunga mu Mujyi wa Nairobi. Yemeye atazuyaje ko agomba kuzaza gutaramira Abanyarwanda kuwa 9 Ukuboza 2016 mu gitaramo azakorera ku Kimihurura mu cyumba cy’ibitaramo mu nyubako ya Rwanda Revenue Authority.
Yatumiwe na Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, azacuranga afatanyije n’umuhanzi w’inararibonye Cécile Kayirebwa uherutse gukora igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 amaze avutse.

Abateguye iki gitaramo bavuga ko kizatangira saa moya n’iminota 30 zuzuye; hateganyijwe imyaka ntarengwa aho abantu 350 gusa ari bo bazinjira muri iki gitaramo bityo bakaba bakangurira abakunzi b’umuziki kugura amatike hakiri kare.
Amatike y’iki gitaramo aragurishirizwa kuri Ecole Belge mu Mujyi wa Kigali rwagati, Ambasade y’Ababiligi, Hôtel Mille Collines, Inzora Café ndetse no kuri Shokola.






Ibitekerezo 0