Aya mafoto ya Heard yagiye hanze muri Gicurasi uyu mwaka akurura impaka ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda aho asanzwe abarizwa.
Binakekwa ko yaba yashyizwe hanze n’umusore bigeze kukanyuzaho mu rukundo wari warigeze kubikora mu 2013 nabwo bigateza impagarara.
Kantengwa yaje gusaba imbabazi umuryango we n’abafana avuga ko ari umugambi w’abanzi be bashakaga kumushyira hasi ariko ukaba utagezweho.
Ntibyarangiriye aho kuko muri Kanama uyu mugore yatawe muri yombi asabwa ibisobanuro kuri aya mafoto nyuma ararekurwa.
Uyu mugore uri mu Rwanda mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere yavuze ko kuba amafoto yaragiye hanze atari ikintu cyo kwirata ariko na none ko abakobwa bakwiye kujya bashishoza.
Ati “Inama nagira abana b’abakobwa ni ukwitonda. Twese turakunda ariko rimwe hari igihe dukundana n’abasore twibeshyeho cyangwa abo tuba twumva ari abanyabo twatandukana nabo bikaba inkuru zitandukanye.”
Yakomeje ati “Itondere uwo mukundana ndetse unatekereze uko bizagenda nimuramuka mutandukanye. Amafoto yose udashaka ko yaba yasohoka bibaye byiza wayasiba.”
Judith Heard yavuze ko amafoto ye yambaye ubusa atashyizwe hanze n’umusore bigeze gukundana, ahubwo byatewe no kubura telefoni abayibye bakayasaza.
Judith Heard muri iki kiganiro yumvikanishaga ko n’ubwo yagiye anyura mu bihe bitandukanye bikomeye birimo no gufatwa ku ngufu n’uwo mu muryango we, ubu amaso ye ayahanze ku kwita ku kazi ke no kwirengagiza ibyo yanyuzemo byose.



















TANGA IGITEKEREZO