00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubyeyi wa Beyoncé yatse gatanya

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 27 July 2023 saa 10:52
Yasuwe :

Tina Knowles-Lawson, ubyara Beyoncé, yagejeje mu nkiko impapuro zisaba gutandukana n’umugabo we wa kabiri Richard Lawson bari bamaranye imyaka umunani barushinze.

Tina Knowles w’imyaka 69 yatanze impapuro zisaba gatanya mu rukiko rw’i Los Angeles ku wa 26 Nyakanga 2023, asaba gutandukana na Richard Lawson w’imyaka 76.

Uyu mubyeyi usanzwe ari umuhanzi w’imideli avuga ko iyi gatanya yaturutse ku bwumvikane buke afitanye n’uyu mugabo we kabiri ndetse ko bagerageje gushaka abajyanama mu by’urushako ariko bikaba iby’ubusa.

Mu mpapuro zisaba gatanya yasabye ko izina Lawson ryakurwa mu byangombwa bye agasigarana Celestine Knowles.

Tina Knowles yashyingiranywe na Richard Lawson mu 2015 nyuma y’imyaka ine atandukanye na Mathew Knowles bari bafitanye abana babiri Solange Knowles na Beyoncé Knowles-Carter

Tina Knowles yasabye gatanya nyuma y'imyaka umunani ashyingiranywe na Richard Lawson
Aba bombi bagiranye ibihe byiza mu bihe bamaranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages