Abinyujije kuri Instagram, Drake yashimiye ababigezemo uruhare ngo Se umubyara yongere gukandagira ku butaka bwa Canada, nyuma y’imyaka isaga 15 ahirukanwe.
Yagize ati “Bwa mbere mu myaka irenga 15, bemereye Papa kugaruka muri Canada. Ndashimira buri umwe wadufashije.”
Mu kiganiro na The Fader Dennis Graham usanzwe ari umuhanzi, yahishuye ko yajyaga ajyana Drake ku ivuko mu mujyi wa Memphis muri Leta ya Tennessee, kuva afite imyaka itanu kugeza agize 17.
Bivugwa ko uyu musaza yaciwe muri Canada, umuhungu we agize imyaka 20, akirukanwa azize ibyaha bitigeze bimenyekana mu itangazamakuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!