Se wa MC Tino yitabye Imana kuri uyu wa 4 Mutarama 2017, yazize uburwayi butaramenyekana gusa uyu muhanzi yabwiye abanyamakuru akorana na bo kuri Royal FM ko umubyeyi we yapfiriye mu Bitaro bya Mulago muri Uganda.
Mu butumwa MC Tino yatanze nyuma y’uko umubyeyi we yitabye Imana yanditse avuga ko ‘ari igihombo gikomeye ku muryango wabo wose, yavuze ko se yari arwariye muri Mulago Hospital muri Uganda ndetse niho agomba gushyingurwa’.
MC Tino yerekeje muri Uganda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko umuryango wafashe icyemezo cyo gushyingura uyu mubyeyi muri iki gihugu.
Kayisirye Martin [MC Tino] yakundaga kuvuga ko afata ababyeyi be nk’abantu bakomeye bamuharuriye inzira mu byo yagezeho byose. Uyu muhanzi azwi cyane nk’umwe mu bafite ubuhanga mu kuyobora ibitaramo ndetse izina rye rizwi cyane kuri Radio zikomeye yagiye akorera mu myaka yatambutse.



















TANGA IGITEKEREZO