Tish Cyrus w’imyaka 55 abinyujije kuri Instagram yatangarije abamukurikira ko yamaze kwemera kuba umugore wa Dominic Purcell w’imyaka 53.

Mu butumwa buherekejwe n’amafoto abiri y’aba bombi, uyu mubyeyi yanditse agira ati “Inshuro ibihumbi , mvuze Yego!.”

Abakobwa ba Dominic Purcell yabyaranye na Rebecca Williamson ni bamwe mu bishimiye ko umubyeyi wabo ari mu munyenga w’urukundo na Tish Cyrus.

Umwe muri bo witwa Audrey Purcell w’imyaka 22 yanditse agira ati “Ndashimira Papa na Tish Cyrus. Ndabashimira kuba mufitanye urukundo rudasanzwe ndabakunda mwembi iteka ryose!"

Kugeza ubu Miley Cyrus nta kintu aratangaza kuri aya makuru umubyeyi we yatangaje nyuma y’umwaka umwe asabye gatanya agatandukana na Billy Ray Cyrus w’imyaka 61 bafitanye abana batanu.

Tish Cyrus na Dominic Purcell batangiye kugaragaza urukundo rwabo guhera mu Ugushyingo 2022 ubwo bari batangiye gukoresha urubuga rwa Instagram.

Dominic Purcell na Tish Cyrus  batangiye kugaragaza ibijyanye n'ukundo rwabo guhera mu Ugushyingo 2022
Dominic Purcell na Tish Cyrus batangiye kugaragaza ibijyanye n'ukundo rwabo guhera mu Ugushyingo 2022
Dominic Purcell wamamaye muri filime ya Prison Break yishimiye umubano afitanye na Tish Cyrus
Dominic Purcell wamamaye muri filime ya Prison Break yishimiye umubano afitanye na Tish Cyrus
Billy Ray Cyrus na Tish Cyrus  ababyeyi ba Miley Cyrus
Billy Ray Cyrus na Tish Cyrus ababyeyi ba Miley Cyrus
Tish Cyrus yambitswe iyi mpeta y'urukundo nyuma y'umwaka umwe asabye gatanya imutandukanya na Billy Ray Cyrus bafitanye abana batanu barimo umuhanzikazi Miley Cyrus
Tish Cyrus yambitswe iyi mpeta y'urukundo nyuma y'umwaka umwe asabye gatanya imutandukanya na Billy Ray Cyrus bafitanye abana batanu barimo umuhanzikazi Miley Cyrus