00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubyeyi we yaririmbye muri Orchestre Ingeri : Inkomoko y’impano ya Ariel Wayz

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 10 March 2024 saa 09:06
Yasuwe :

Burya koko ntakabura imvano, imiririmbire n’ijwi ridasanzwe by’umuhanzikazi Uwayezu Arielle [Ariel Wayz] abikomora ku mubyeyi we (Mama) na we wabaye umuririmbyi wa ’Orchestre Ingeri’, rimwe mu matsinda y’abaririmbyi yakanyujijeho mu Rwanda ahagana mu myaka ya za 80-90.

Iyi Orchestre yavutse mu 1986 ihabwa izina ‘Ingeri’ barihitiwemo na Rugamba Sipiriyani mu gihe bari bagiye kwitwa Gisenyi Club de Loisirs .

Bamwe mu baririmbyi bari bagize iyi Orchestre Ingeri barimo Mukankinzingabo Athanasie , umubyeyi wa Ariel Wayz.

Nk’uko umubyeyi we yari ameze , Ariel Wayz na we yatangiye muzika ari umuririmbyi mu itsinda Symphony Band, aririmbamo ari umukobwa umwe mu basore batanu.

Uyu mukobwa yavukiye i Rubavu ahitwa Mbugangari tariki 9 Nzeri 2000 akaba uwa Gatandatu mu bana umunani b’iwabo.

Ariel Wayz aganira na Ally Soudy On Air, yavuze ko atari azi neza aho akomora inganzo ye ariko byinshi yabimenye akuze amenya ko umubyeyi we nawe yari umuririmbyi.

Ati “Njyewe nkiri muto nakundaga kuririmba ariko ntabwo amakuru ye menshi nari nyafite, nkunda kuririmba aho naciriye akenge nagiye mbimubaza nsanga bifitanye isano kuko nawe yaririmbaga mbere , muri Orchestre Ingeri kera sinzi uko byagenze bagenda batandakana nziko yaririmbanye na ba Samputu.”

“Urumva byatangiye nkiri muto ndirimba kubera uruhare rw’umubyeyi wanjye , nkura nkunda kuririmba gutyo. Nibwo batangiye kubona ko mbikunda noneho mu rugo haba habaye ibirori bakambwira ngo ndirimbire abashyitsi.”

Indirimbo yibuka umubyeyi we (Mama) yakundaga kuririmba ndetse n’uyu munsi akiririmba neza ni “Nakei Naïrobi” ya Mbilia Bel.

Ariel Wayz yemeza ko umubyeyi we ndetse na mukuru we ari bamwe mu bantu baganira ku bihangano bye mbere y’uko bisohoka bakamwungura ibitekerezo.

Ababyeyi ba Ariel Wayz bari bazi ko umukobwa wabo akunda kuririmba cyane ariko bagahora bibaza aho aziga ibijyanye n’umuziki dore ko na we yahoraga ababwiraga ko aribyo yifuza kuziga.

Mu 2014 ubwo Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda ryari rigitangira byabaye nk’igisubizo kuri Ariel Wayz n’umuryango we, kuko bari babonye aho aziga umuziki nk’uko yabyifuzaga.

Icyo gihe uyu mukobwa yari ari kuragiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ndetse umuryango we wari umushyigikiye cyane wamusabiye uruhushya ajya mu irushanwa ritoranya abagomba kwiga mu Ishuri ry’u Rwanda rya Muzika, atangirana n’iri shuri ryahoze ku Nyundo.

Impano ya Ariel Wayz ntiyatinze kugaragara dore ko akirangiza kwiga umuziki mu 2018 yari mu baririmbyi beza bavuye mu iri shuri rya muzika ndetse afatanya na Symphony Band baririmba mu bitaramo bitandukanye ari nako batangira kwinjiza agatubutse batandukana mu 2021.

Mu 2020 Ariel Wayz yatoranyijwe mu bajya mu irushanwa mpuzamahanga ry’impano muri muzika ryitwa "The voice Afrique Francophone" muri Afurika y’Epfo nubwo ritamuhiriye ngo agere mu cyiciro cya nyuma.

Niryo rushanwa rya mbere rya muzika yari yitabiriye nyuma y’irushanwa rimwemerera kwinjira mu ishuri ryo ku Nyundo.

Ariel Wayz amashuri abanza yayize i Rubavu kuri La Promise gusa ubwo yari ageze mu mwaka wa gatanu umuryango we wimukiye i Kigali akomereza amashuri ku kigo cyitiriwe i Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo.

Gukunda kuririmba kwe byakomeje kumukurikirana ndetse yari umwe baririmbyi ba korali y’iki kigo yizeho mu Ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Kibeho.

Mu buhanzi bwe afatira urugero kuri Bruno Mars, umwongerezakazi Ella Mai, agakunda Kamaliza ndetse na Butera Knowless.

Vuba aha Ariel Wayz aherutse gushyira hanze indirimbo yahuriyemo n’ababyeyi be yise “Wowe Gusa”

Ariel Wayz ni umwe mu bahanzi bagezweho kuri ubu
Ariel Wayz avuga ko umubyeyi we ari umwe mu bantu babanza kumva ku bihangano bye mbere y'uko bisohoka akamwungura ibitekerezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages