Uyu muhanzikazi ubarizwa muri Swangz Avenue yari ari kuririmbira abakunzi be mu gitaramo cyabaye muri iyi weekend.
Icyakora Winnie Nwagi ntiyarakajwe cyane n’ibyo uyu mufana yari akoze gusa yanze kwakira ayo mafaranga yari ahawe yigizayo ukuboko k’uyu mugabo ubundi akomeza kuririmbira abakunzi be.
Bamwe mu bakunzi b’uyu muhanzikazi bavuga ko ibyo uyu mugabo yakoze ari ukubahuka igitsinagore muri rusange.
Kabayo Richard yanditse agira ati “Kuki abagabo mutiyubaha koko, ibi ntibikwitiye.”
Gusa hari n’abavuga ko uburyo Winnie Nwagi yitwara ku rubyiniro bikurura amarangamutima y’abagabo cyangwa abasore bakisaga bashaka kumwegera.
Godfrey Kutesa yanditse agira ati “Nihe se byerekana ko yababaye, mureke gukoresha nabi amagambo musaba kugirirwa impuhwe.”
“Nakanwagi cyangwa Nwagi, izina ryose yaba yitwa niwe ukurura abagabo nka bo iyo ari kuririmba anabyina ubushake bwabo burazamuka cyane.”
“Sinigeze mbona Rema yubahukwa muri ubu buryo.”
Ibi si ubwa mbere bibaye kuri uyu muhanzikazi dore ko no mu minsi yashize aherutse gukubita urushyi umwe mu bafana wamwegereye ku rubyiniro ari kubyina agatangira kumukorakora.
Winnie Nwagi reacts calmly to disrespectful reveller who tried the push money into her bra while performing pic.twitter.com/j7kRoHWVoD
— MBU (@MBU) July 9, 2023


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!