00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umufana yavuzweho kugerageza gukora mu mabere ya Winnie Nwagi ari ku rubyiniro

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 10 July 2023 saa 10:38
Yasuwe :

Umwe mu bakunzi b’umuziki wari mu gitaramo cyaririmbyemo Winnie Nwagi wo muri Uganda, yegereye uyu muhanzikazi ku rubyiniro ashaka kumukora mu mabere yitwaje ko agiye gushyira amafaranga mu isutiye ye, igihe yari ari kuririmba.

Uyu muhanzikazi ubarizwa muri Swangz Avenue yari ari kuririmbira abakunzi be mu gitaramo cyabaye muri iyi weekend.

Icyakora Winnie Nwagi ntiyarakajwe cyane n’ibyo uyu mufana yari akoze gusa yanze kwakira ayo mafaranga yari ahawe yigizayo ukuboko k’uyu mugabo ubundi akomeza kuririmbira abakunzi be.

Bamwe mu bakunzi b’uyu muhanzikazi bavuga ko ibyo uyu mugabo yakoze ari ukubahuka igitsinagore muri rusange.

Kabayo Richard yanditse agira ati “Kuki abagabo mutiyubaha koko, ibi ntibikwitiye.”

Gusa hari n’abavuga ko uburyo Winnie Nwagi yitwara ku rubyiniro bikurura amarangamutima y’abagabo cyangwa abasore bakisaga bashaka kumwegera.

Godfrey Kutesa yanditse agira ati “Nihe se byerekana ko yababaye, mureke gukoresha nabi amagambo musaba kugirirwa impuhwe.”

“Nakanwagi cyangwa Nwagi, izina ryose yaba yitwa niwe ukurura abagabo nka bo iyo ari kuririmba anabyina ubushake bwabo burazamuka cyane.”

“Sinigeze mbona Rema yubahukwa muri ubu buryo.”

Ibi si ubwa mbere bibaye kuri uyu muhanzikazi dore ko no mu minsi yashize aherutse gukubita urushyi umwe mu bafana wamwegereye ku rubyiniro ari kubyina agatangira kumukorakora.

Winnie Nwagi ashinjwa kwiyambika imyenda ikurura abagabo iyo ari ku rubyiniro aririmba cyangwa abyina
Ubwo umwe mu bagabo bitabiriye igitaramo cya Winnie Nwagi yashatse yashakaga gukora mu mabere y'uyu muhanzikazi yitwaje amafaranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages