00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugabo wa Nyambo yariye karungu nyuma y’abibasiye umugore we

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 October 2026 saa 09:03
Yasuwe :

Nyuma y’uko Titi Brown aguze imodoka bigaca igikuba ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamwe bakibasira Nyambo bahoze bakundana bahamya ko azagera aho akicuza kumusiga, umugabo we yinjiye muri uru rugamba abwira abamuvugira umugore ko atari bo Mana imugenera ibimukwiye.

Ibi Richard Uwiragiye uherutse gusezerana imbere y’amategeko na Nyambo yabigarutseho mu ibaruwa ndende yageneye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Ese umugore wanjye mwamukuye muri utwo dutiku twanyu. Nabonye harimo abavuga ngo umugore wanjye azicuza. Azicuza iki? Ni iki cyabaye kidasanzwe? Ko aho inzozi zanyu zirangirira ari ho iz’abandi zitangirira, ntimugashake kumugereranya n’utuntu duto cyane tw’amafuti.”

Uyu mugabo yaboneyeho kumenyesha abantu ko Nyambo atazigera yicuza icyemezo yafashe cyo kumwemera, anaboneraho kugenera ubutumwa abakobwa ngo ajya abona bamusebereza umugore.

Ati “Ndashaka kubabwira ukuri ko Nyambo adateze kuzicuza ibyo byo mubyibagirwe. Umugore wanjye ntimugashake kumugenera ibimukwiriye nk’aho muri Imana ye. Imana yamugeneye ibiruta ibyo mwe mumwifuriza. Reka ndabure n’aba bakobwa birirwa bagerageza gusebya Nyambo. Umunsi wagize amahirwe ugahura n’umuhunguu akakwambika impeta nk’iyo Nyambo yambara uzabone kugerageza kwishyira mu rwego arimo.”

Muri iyi nyandiko ndende Richard yihanije abantu bihaye Nyambo bamuhora ko yaba yarataye Titi Brown akisangira umu-Diaspora, abasaba guha amahoro urugo rwe ndetse no kudata umwanya babatega iminsi.

Nyambo Jesca wamamaye muri sinema y’u Rwanda, nyuma y’igihe avugwa mu rukundo na Titi Brown yatunguranye muri Kanama 2026 yambikwa impeta n’uyu musore uba muri Australie ndetse bahita basezerana imbere y’amategeko.

Richard yiyamye abakomeje kwibasira Nyambo ku mbuga nkoranyambaga
Richard na Nyambo bamaze amezi abiri basezeranye imbere y'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages