Uyu mugabo wahawe izina rya Beran A ku bw’umutekano we, yanahamijwe ibindi byaha bishingiye ku iterabwoba.
Yatawe muri yombi nyuma y’aya makuru y’ibanga a ytanzwe n’urwego rwa CIA rushinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Byabaye mbere y’uko ibitaramo bitatu yagombaga kuhakorera byose bicururijwe amatike yabyo yose agahita ashira ku isoko. Ni ibitaramo byari biteganyijwe kubera mu Mujyi wa Vienne.
Icyakora, byahise bisubikwa by’igitaraganya aya makuru akimara kumenyekana, bibabaza cyane Taylor Swift n’abarenga ibihumbi 200 bari baguze amatike.
Uyu muhanzi yamenye amakuru ko yatazwe igico ari mu nzira yerekeza muri iki gitaramo.
Abashinjacyaha bavuze ko Beran A yari yarayobotse inzira y’abahezanguni kandi akarahirira kwifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State muri aya mabi.
Bavuze ko yagerageje kugura intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko zirimo ‘grenade’ n’imbunda izwiho kurasa amasasu menshi icyarimwe ariko ntibyamuhira.
Amuganga w’indwara zo mu mutwe w’urukiko rwo muri Autriche, Peter Hoffmann, yavuze ko nta bimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe Beran A yagaragazaga, ngo wenda bivugwe ko ari cyo cyamuteye ubu buhezanguni.
Uyu mugabo yabanje kwemera ibyaha yashinjwaga ndetse abisabira imbabazi. Ni mu gihe Swift we yavuze ko ibi bikorwa byamuteye ubwoba ndetse ko guhagarika ibi bitaramo byamugizeho ingaruka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!