00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugabo wasagariye Ariana Grande ari mu mazi abira

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 November 2025 saa 09:27
Yasuwe :

Umugabo w’Umunya-Australie wasagariye umuhanzi Ariana Grande mu muhango wo kumurika filime ‘Wicked: For Good’ ku mugabane wa Asia wabereye muri Singapore, yahagaritswe kugaruka muri iki gihugu kubera imyitwarire idahwitse yagaragaje inshuro zirenze imwe.

Uyu mugabo witwa Johnson Wen w’imyaka 26 yakatiwe iminsi icyenda y’igifungo kubera guteza impagarara mu ruhame, nyuma y’uko amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yamugaragaje ku itapi y’umuhondo ku wa 13 Ugushyingo asunika abanyamakuru, akirukankira kuri Ariana Grande agerageza kumufata, ndetse akanasimbukira hejuru ari gusakuza.

Cynthia Erivo wakinanye na Ariana Grande yahise amukuraho uyu mugabo mbere y’uko abashinzwe umutekano bahagera. Wen yafashwe bukeye bwaho, yemera icyaha cyo guteza akavuyo mu ruhame.

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025 Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rwa Singapore rwatangaje ko Wen yoherejwe muri Australie iwabo ndetse “yaciwe burundu kwinjira muri iki gihugu.”

Ibiherutse kuba byari byiyongereye ku kuba Wen asanganywe imyitwarire yo guteza akavuyo mu bitaramo by’ibyamamare. Akunze gufata amashusho arimo gusagarira ibyamamare bitambuka ku itapi cyangwa biri ku rubyiniro akayashyira kuri Instagram.

Ubushinjacyaha bwamwise “umunyamwuga wo kwinjirira ibirori atatumiwe.” Umucamanza Christopher Goh yamubwiye ko nta mpamvu n’imwe yo gutekereza ko imyitwarire nk’iyi itagira ingaruka. Ati “Ugaragara nk’ushaka kwitabwaho, wirebaho gusa, ndetse udatekereza ku mutekano w’abandi.’’

Wen yasubije ati “Ntibizongera, Nyakubahwa”, nk’uko byatangajwe na The Straits Times.

Wen ufite abamukurikira barenga ibihumbi 13 kuri Instagram, yari aherutse gufatwa muri Kamena 2025 ubwo yirukankiraga ku rubyiniro rwa Katy Perry mu gitaramo cyabereye muri Australie. Hari n’andi mashusho yashyize kuri Instagram ubwo yasagariraga The Weeknd ari kuririmba agahita avanwa ku rubyiniro.

Ariana Grande ibyamubayeho ntacyo arabivugaho.

Umusore uheruka gusagararira Ariana Grande yaciwe muri Singapore
Cynthia Erivo wakinanye na Ariana Grande niwe wamugobotse ubwo yasagarirwaga
Johnson Wen akomeje kuvugwa nyuma y'uko yitwaye kuri Ariana Grande

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages