Christine Kamau ni umuhanzi ukomeye muri Kenya, ari mu bagore ba mbere bazwiho ubuhanga bwihariye mu kuvuza umwirongi n’ibirumbeti. Yacuranganye n’abahanzi bakomeye muri Afurika, ni we watumiwe mu gitaramo “Kigali Jazz Junction, Season III, 1st Edition”, kizabera muri Serena Hotel.
Uyu mugore ukomoka ahitwa Nakuru muri Kenya yatumiwe na sosiyete isanzwe itegura ibitaramo mu Rwanda RG Consult Inc iyobowe na Remmy Lubega. Umuyobozi w’iyi kompanyi yabwiye IGIHE ko Christine Kamau azacuranga aherekejwe n’abagize itsinda rya Neptunez Band hamwe n’umuririmbyi Rosette K uzwi mu muziki wa Jazz mu Rwanda.
Yagize ati “Umuhanzi wacu w’imena twatumiye ni umuhanga cyane muri Jazz, akomoka muri Kenya akaba yitwa Christine Kamau, ni we uzasusurutsa abakunda umuziki mu buhanga bwe mu kuvuga umwirongi.”
Christine Kamau yacurangiye mu bihugu birimo Zanzibar, Ivory Coast, Tanzania, Nigeria na Uganda. Mu mwaka wa 2012 yasohoye album yitwa ‘This is for You’ igizwe n’indirimbo umunani ziganjemo Jazz y’umwimerere. Mu gutunganya iyi album yabifashijwemo na Producer Romeo Kouemeni, umwe mu bakomeye muri Cameroon.
Kamau ukora umuziki ufitemo akarango k’injyana ya ‘Benga’ na Rhumba’ yaririmbye muri Sierra Jazz Festival (2012), yacuranze mu gitaramo cyitwa The ‘Jazz’ afatanyije na Isaiah Katumwa Show’ muri Kampala Sheraton Hotel, Uganda (2013), Safaricom International Jazz Festival ( 2014), Sondeka Arts Festival cyabereye kuri Nairobi Arboretum Nairobi muri 2015, Market for African Performing Arts (MASA Festival) muri Ivory Coast mu mwaka ushize wa 2016, yanaherukaga gucuranga muri Jahazi Jazz & Literary Festival yabereye muri Zanzibar.
Kwinjira mu gitaramo cya Kamau bizaba ari ukwishyura amafranga ari hagati y’ibihumbi icumi [10,000Frw] na 250,000 Frw biturutse ku cyiciro umuntu ashaka kwicaramo.



















TANGA IGITEKEREZO