00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore w’umunyarwenya Kibonke yibarutse nyuma y’amezi hafi abiri bashyingiranywe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 December 2018 saa 02:21
Yasuwe :

Umunyarwenya Mugisha Emmanuel Clapton ‘Kibonke’ umaze no kwamamara muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko, yibarutse umukobwa w’imfura nyuma y’amezi hafi abiri basezeranye, bagatangira kubana byemewe n’amategeko.

Kibonke yabwiye IGIHE ko umugore we Mutoni Jacky yabyaye neza nta kibazo na kimwe yagize.

Ati “Yego twibarutse! Madamu ameze neza, yabyaye batamubaze. Yabyariye mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru, umukobwa wanjye nahise mwita Mugisha Nellah Oriane.”

Ubukwe bwa Kibonke na Mutoni Jacky bamaranye imyaka itatu bakundana, bwabaye ku wa 18 Ukwakira mu murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.

Ni ubukwe bwabaye bamwe bagashaka kubifata nk’urwenya, kubera uburyo amaze kumenyerwa ko yifata amashusho atandukanye akayashyira hanze.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE yagize ati “Binyibutsa igihe Papa na Mama bari gusezerana, natumira abantu ntibaze bagira ngo ni ugukina, nyuma mberetse amafoto bakajya bansaba imbabazi.”

Uyu mugabo ntiyigeze ahisha ko yakoze ubukwe umugore we atwite, ndetse yemera ko yakoze icyaha, agisabira Imana imbabazi n’itorero rya Healing Center riherereye i Remera, asengeramo.

Yavuze ko kwakirwa mu itorero ari byo bitahiwe. Gusa ngo gutera inda Mutoni si byo byatumye bahita bakora ubukwe.

Ati “None se abantu bose babyariye iwabo kuki abakunzi babo batabatwaye? Ni uko abo bakundanaga nta gahunda bari bafite, n’iyo wenda bitabaho nari kumushaka.”

Uyu mugabo izina rye rimaze gukomera ku bakunda urwenya no mu bandi bakunda filime nyarwanda ziri muri uwo mujyo. Ajya akora n’indirimbo zituma benshi bakubita udutwenge.

Kibonke yasezeranye na Mutoni Jacky akuriwe
Kibonke yashimishijwe cyane no kwibaruka imfura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages