Ama G The Black na Uwase Liliane bibarutse umwana wabo wa mbere nyuma yo guhana isezerano ry’ugushyingirwa mu birori byabaye ku itariki ya 24 Ukuboza 2017.
Uyu muraperi yabwiye IGIHE ko umugore n’umwana bameze neza ndetse ko na we yahise akomeza akazi k’umuziki nk’uko byari bisanzwe. Yagize ati “Ejo nibwo twibarutse umwana w’umukobwa, yavutse saa tatu n’iminota 42 z’ijoro, ubu ameze neza ndetse n’umubyeyi nta kibazo afite.”
Urugo rushya rwa Ama G The Black na Liliane ruri mu Murenge wa Nyarugunga, ho mu Karere ka Gasabo. Uyu muhanzi uvugana amashyengo menshi no gusetsa bya hato na hato ngo ‘ubu nibwo yabaye umuntu wuzuye’.
Ama G uheruka gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Umuntu’ ateganya guhita ashyira hanze imishinga mishya irimo indirimbo yise ‘Ikotomoni’ yahuriyemo na Bruce Melody n’indi yitwa ‘Ku bunani’ afatanyije na Safi Madiba.
Kuri uyu wa Gatatu, Ama G The Black yagaragaye i Nyakariro mu bikorwa byo kwamamaza abakandida-depite b’Umuryango FPR Inkotanyi bahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko muri manda nshya.



















TANGA IGITEKEREZO