Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2015 nibwo umugore wa Kayiranga Benjamin wamamaye cyane mu muzika ku izina rya Ben Kayiranga yibarutse imfura yabo.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Ben Kayiranga, yadutangarije ko bibarutse umuhungu ndetse bakaba bahise bamuha izina rya Ugo Kayiranga.
Umugore wa Ben Kayiranga yibarukiye mu Mujyi wa Paris ari naho asigaye abana n’umugabo nyuma y’amezi make yari ashize basezeranye imbere y’amategeko ubwo bari mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2014.
Ben Kayiranga na Uwizeye Josephine babana mu Bufaransa nyuma y’uko basezeranye imbere y’amategeko ku itariki 18 Nyakanga 2014. Aba bombi ngo bazasezeranira imbere y’Imana mu Bufaransa ku matariki ataramenyekana neza.



















TANGA IGITEKEREZO