Ben Nganji umuririmbyi usanzwe ari umunyarwenya. Mu muziki azwi mu ndirimbo Mbonye Umusaza, Mon Garçon, Nsazanye Inzara, Amavi y’Abagabo,Umwari Umwaye, Nyina w’u Rwanda (ikinimba),Habe n’Akabizu, Rehema, Uzaba Umugabo, Nsazanye Inzara n’izindi.
Yabwiye IGIHE ko umugore we yibarutse umuhungu mu masaha ashyira umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ugushyingo 2016. Yagize ati “Twaraye tubyariye mu bitaro bya St Jean i Nyamirambo, twaraye dutashye kuko twabyaye neza.”
Umuhungu Ben Nganji yibarutse bamuhaye izina rya Inema Nganji Miguel.
Aba bombi bibarutse nyuma y’uko basezeranye kuwa 6 Gashyantare 2016, barushinze bari bamaranye imyaka ibiri bakundana.



















TANGA IGITEKEREZO