Mu mwaka wa 2014 ni bwo hagiye hatangazwa ko Irene Uwoya na Jaguar bafitanye urukundo mu ibanga, byaje gufata indi ntera ndetse batangaza ko bagiye kurushingana.
Ariko budakeye kabiri uyu mugore yaje kunyomoza ayo makuru ubwo aheruka mu Rwanda gusura umugabo we Katawuti avuga ko ntacyabatandukanya.
Oprah na Jaguar bakunze kugaruka mu itangazamakuru ryo muri Kenya na Tanzania kubera urukundo rwabo rw’amarenga nubwo hagera igihe bakabyemeza bwacya bakabihakana.
Kuri ubu ibitangazamakuru byo muri ibi bihugu byamaze gutangaza ko Irene Uwoya atwite inda ya kabiri ndetse umwana atwite akaba ari uwa Jaguar.
Iyi nkuru yakomotse ku ifoto Irene Uwoya yashyize ku rubuga rwa Instagram, agaragaza ko atwite, anabaza abakunzi be amazina atanu meza bakwita umwana w’umukobwa.
Ibi byabaye gihamya ko atwite ndetse bamwe mu nshuti ze bahita bemeza ko iryavuzwe ritashye.
Nubwo Irene Uwoya cyangwa Jaguar ntacyo arabitangazaho, ngo bemeze neza aya makuru, umwe mu nshuti zabo yemeje ko iyi nda ari iya Jaguar.
Yagize ati “Uwoya atwite inda ya Jaguar, arifuza kugira abandi bana kandi aba bombi bakundana by’ukuri ndetse mu cyumweru gitaha Uwoya ashobora kwerekeza muri Kenya gusura Jaguar”.
Ni kenshi Irene Uwoya na Jaguar byagiye bivugwa ko bakundana ndetse bafitanye imishinga yo kurushinga, gusa kuri ubu Oprah ntarerura ngo avuge ko yatandukanye n’umugabo we Katawuti.
Kugeza ubu Oprah aba muri Tanzania n’aho Ndikumana Hamadi Katauti ikibera i Rusizi aho akinira ikipe ya Espoir FC anabereye Kapiteni.
Uyu mugabo yamenyekanye cyane mu myaka yo hambere akina muri ba myugariro ba Rayon Sports aza no kuyibera Kapiteni, akaba yari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse mu mwaka w’2004 yari Kapiteni wungirije ubwo bakinaga imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu (CAN).
Jaguar ni umuhanzi w’Umunya Kenya, wamenyekanye cyane muri aka Karere k’ibiyaga bigari ndetse no muri Afurika muri rusange, akaba azwi mu ndirimbo nka “Kigeugeu”, iyitwa “huu mwaka”, “Kioo”, iyitwa “One Centimeter” iyi akaba yarayikoranye na Iyanya wo muri Nigeria.
Uyu mwana Oprah atwite abaye koko ari uwa Jaguar, azaba abaye umwana we wa kabiri mu gihe aherutse gutangaza ko agiye gushyingirwa ariko akaba ataratangaza igihe n’uwo bazashyingiranwa.
Kalinda Brendah



















TANGA IGITEKEREZO