Iyi ndege yaguye tariki 26 Mutarama 2020, mu Mujyi wa Calabasas muri Leta ya California, imwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igwamo Kobe Bryant, umukobwa we Gianna Bryant n’abandi bantu barindwi bari kumwe.
Umugore wa Kobe Bryant, Vanessa Bryant, yareze Umujyi wa Los Angeles nyuma y’impanuka, avuga ko yababajwe no kubona abahageze mbere barafotoye ibisigazwa bya ba nyakwigendera bakabigira urwibutso.
Ku makuru dukesha BBC, abunganiraga mu mategeko Vanessa Bryant muri iki kirego cyari kimaze imyaka itatu, batangaje ko ari ikirego uyu mugore yarwaniriye kugeza ku musozo abikorera umuryango we ndetse n’umuryango w’abaguye mu mpanuka n’abandi bahuye n’ikibazo nka cyo.
Umwe mu babuze ababo muri iyi mpanuka Chris Chester, wapfushije umugore we n’umwana muri barindwi bari kumwe na Kobe, nawe yahawe indishyi y’akababaro ya miliyoni isaga 20$.
Indege ya Kobe Bryant wahoze ari umukinnyi wa Basketball ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaguye mu misozi yo mu Mujyi wa Calabasas muri Leta ya California, ubwo bari bagiye kureba umukino wa Basketball hamwe n’umukobwa we.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!