Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Ntakwasa Bonne Marie, umwe mu bana barindwi asize yavuze ko umubyeyi wabo yashizemo umwuka ahagana saa saba z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuwa Kane tariki ya 30 Ugushyingo azize uburwayi yari amaranye igihe.
Yagize ati “Mama yari amaze igihe arwaye, yitabye Imana nijoro nka saa saba. Ubu umurambo we uri mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Faisal, tuzamushyingura ejo [kuwa Gatanu] saa kumi n’imwe i Rusororo.”
Mukakarangwa Marie Hélène yitabye Imana ku myaka 52 yari amaze abonye izuba. Umuhango wo gusezera ku murambo no kumuvugira amasengesho ya nyuma uzabera kuri ADEPR Nyakabanda saa zita z’amanywa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2017.
Mukakarangwa yaherukaga gutemagurwa mu mutwe n’uwahoze ari umushoferi wabo tariki ya 11 Gicurasi 2015, ibi byabaye ubwo yari ahitwa mu Nzove hari ikiraro cy’inka zabo, ari kumwe n’umushumba ubaragirira.
Icyo gihe Mukeshabatware yabwiye IGIHE ati “Twari tumaranye imyaka itanu, nta mpamvu nzi yatumye antemera umugore ndetse n’umushumba. Nta kibazo twari dufitanye, twamuhembaga uko bisanzwe, keretse iminsi 22 niyo atari yagahembwe kandi ntiyigeze aza kuyihembesha."
Mukakarangwa yahise ajya kuvurirwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, umukobwa we ntiyasobanuye niba ibibazo yatewe no gutemwa mu mutwe biri mu byakuruye uburwayi bwamuviriyemo urupfu.



















TANGA IGITEKEREZO