00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Ne-Yo yamushinje kumuca inyuma bikabije

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 1 August 2022 saa 08:12
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka umunani bashakanye, umugore w’umuhanzi Ne-Yo, Crystal Renay, yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko bagiye gutandukana kubera kumuca inyuma bikabije.

Ne-Yo na Crystal Renay bashakanye mu 2016, ndetse bari bamaze kubyarana abana batatu, umukobwa w’amezi 13, umuhungu w’imyaka ine n’undi w’imyaka itandatu.

Renay yanditse kuri Instagram ko amaze imyaka umunani mu kababaro n’ibinyoma, ko atagishaka kubeshya abantu abereka ibitari ukuri.

Yashyize hanze inyandiko avuga ko agiye gutandukana n’umugabo we, ko aricyo cyemezo yafashe.

Yagize ati "Nyuma yo kumara imyaka umunani mu kababaro, nyuma yo kumara imyaka umunani nsangira ubuzima bwanjye n’umugabo wanjye n’abandi bagore bagurisha imibiri yabo badakingiye, kuvuga ko mbabaye mfite n’isesemi naba noroheje ibintu cyane."

Yakomeje ati "Kunsaba kuguma hano ni ubusazi, ntabwo nakomeza kubeshya rubanda nerekana ibintu bitari byo, uyu munsi nihisemo, mpisemo umunezero wanjye, mpisemo ubuzima bwanjye n’agaciro kanjye."

Ibi bibaye nyuma yuko muri Mata 2022, aba bombi bongeye kuvugurura amasezerano bagiranye bashakana.

Ubwo Ne-Yo yasohoraga Album ye nshya, yavuze ko zimwe mu ndirimbo ziyiriho zaturutse ku bihe bigoye yagiranye n’umugore we, ariko ko ubu bameranye neza kandi ko yavanye amasomo mu makosa yabaye.

Mu butumwa bwe kuri Instagram, Renay yavuze ko urugo rwe n’umugabo we ntacyo rwamwunguye, uretse abana be gusa.

Yakomeje ati "Usibye abana banjye batatu, umubabaro n’agahinda nibyo navanye muri iyi myaka yose, ndashaka kubasaba kurekera aho kunyohereza amafoto n’amashusho anyereka ko ari kunca inyuma, kuko ibyo akora byoze bitakindeba."

Mu butumwa bwe, yabwiye abantu ko badakwiye kumugirira impuhwe kuko ameze neza, ko iyo umuntu adashobora kugukunda mu buryo wishimira, ukwiye kwikunda.

Nyuma y’ubutumwa bwe, Ne-Yo yakoresheje urukuta rwe rwa Twitter, avuga ko ibibazo biri mu muryango we azabikemura ahiherereye.

Yagize ati "Kubw’abana banjye n’umuryango wanjye, ibibazo byacu tuzabikemura hagati yacu, ibibazo byacu ntibikwiriye kugaragazwa no kuvugirwa mu ruhame, ndashaka kubasaba kunyubaha no kubaha umuryango wanjye."

Ne-Yo agiye gutandukana n'umugore we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages