Producer Peter azwi cyane mu batunganya indirimbo z’abahanzi baririmba izihimbaza Imana, ubu akorera mu Mujyi wa Rubavu muri Studio ye bwite ya Hope Records.
Umugore we, Mukandahiro Noella yibarutse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2017. Yibarutse abana bane, abahungu babiri n’abakobwa babiri.
Mu kiganiro Producer Peter yagiranye na IGIHE, yavuze ko mu muryango we hari ibyishimo by’ikirenga ku bw’abana bungutse nyuma y’uko hari hashize imyaka irenga ibiri bashaka urubyaro ariko byarabagoye.
Yagize ati “Aba bana tubabyaye nyuma y’igihe kinini twarabuze urubyaro, hashize imyaka ibiri byari byaranze ariko Imana yakoze igitangaza ibicishije mu banyamasengesho batubaye hafi.”
Yongeyeho ko abana bakimara kuvuka bari bameze neza bose gusa mu masaha yo mu gicuku umwe yaje gushiramo umwuka. Ati “Bavutse bameze neza, nabonaga nta kibazo, umwe ariko ntiyabashije kubaho, Imana yahise imwisubiza.”
Producer Peter watunganyije indirimbo zirimo iyakunzwe cyane yitwa ‘Nda ndambara’ yavuze ko uyu mwana we witabye Imana ashyingurwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Nzeri 2017.


















TANGA IGITEKEREZO