Uyu mugore usanzwe afatanya n’umugabo we, guhanga imideli n’inkweto zo mu bwoko bwa Yeezy, akomeje kugarukwaho nyuma yo kwambara hafi ya ntabyo, akagenda mu muhanda i Paris mu Bufaransa.
Bianca yari kumwe n’umugabo we, abantu bamuha inkwenene y’uko yashyize hanze bimwe mu bice by’ibanga, ubusanzwe bitamenyerewe gushyirwa ku karubanda.
Nk’uko amafoto bafashwe batembera muri uyu mujyi abigaragaza, Bianca nta mwenda w’imbere yari yambaye, ku buryo imiterere y’igitsina n’ikibuno yose yagaragaraga.
Kanye West we, yari yambaye imyambaro y’umukara, ari kumwe n’abashinzwe umutekano, bagenda bacunze ko nta muntu usagarira uyu muryango.
Ye, umugore we na North West w’imfura ye, bamaze iminsi mu Bufaransa, aho bakoreye igitaramo gisogongeza abatuye iki gihugu album nshya yise’ Vultures 2’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!