00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa 20 bazavamo Nyampinga w’u Rwanda mushya bamenyekanye (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 3 February 2018 saa 09:34
Yasuwe :

Irushanwa rikomeye ry’ubwiza ryo guhitamo Nyampinga ubereye u Rwanda rirasatira umusozo, amajonjora mu ntara byararangiye ubu haratoranywa abazavamo uzambikwa ikamba.

Nyuma y’ukwezi gushize hatorwa abakobwa baserukiye intara enye n’Umujyi wa Kigali, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2018 i Gikondo kuri Expo Ground habereye igikorwa cyo gutoranya abakobwa 20 bazajya gukora umwiherero w’ibyumweru bibiri i Nyamata.

Akanama nkemurampaka kagizwe na Sandrine Isheja, Uwera Havugimana Francine na Carine Urusaro. Mu cyiciro cy’ibazwa no gusuzuma ubumenyi bwa buri mukobwa, bibanze cyane ku bibazo bigaruka ku muco nyarwanda, ururimi rw’Ikinyarwanda n’imikoreshereze yarwo, ubukungu, ubukerarugendo, uburezi, imibereho y’umugore mu Rwanda, ikoranabuhanga n’izindi ngingo zitandukanye.

Miss Rusaro Carine uyoboye akanama nkemurampaka yavuze ko mu byashingiweho mu gutoranya abakobwa 20 harimo ingingo zitandukanye zirimo uburanga [buhabwa amanota 30%], ireme ry’ibisubizo batanga[byahawe amanota 40%] n’uburyo atondekanya ibitekerezo bye [byahawe amanota 30%].

Yagize ati "Twagiye dutanga amanota hanyuma dukurikiza uko bagiye barushanwa, abo muri bubone ni abo, iri ni irushanwa, twatoranyijemo abakobwa 20 barushije abandi."

Abakobwa batoranyijwe mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali bagera kuri 35, batoranyijwe harebwe ingingo eshatu z’ingenzi zirimo ubwiza, ubuhanga ndetse n’umuco wa buri mukobwa.

Aba uko ari 35 kandi bahawe amahirwe yo kuba bakwibona mu bakomeza mu cyiciro cya nyuma biciye mu matora yo kuri telefone aho abafana bakoreshaga ubutumwa bugufi kuri telefone wanditse jambo Miss ugasiga akanya ukandika umubare uranga umukobwa ubundi ukohereza kuri 7333 ; itora ryatangiye ku Cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2018.

Ibibazo byose byabajijwe mu Kinyarwanda, umukobwa yabazwaga ikibazo kimwe gusa mu gihe mu myaka yabanje babazwaga ibirenze kimwe nabwo mu ndimi zitandukanye.

Abakobwa batangiye kwiyerekana saa moya zuzuye. Babanje kwiyerekana banyuranamo buri wese mu mwambaro yihitiyemo wo gusohokana hanyuma saa moya n’iminota 20 kugeza saa tatu n’iminota itanu ibazwa rishyirwaho akadomo abakemurampaka bajya guteranya amanota.

Mu bakobwa 20 batowe harimo umwe wabonye amahirwe yo kugera mu cyiciro cya nyuma abifashijwemo n’amatora yo kuri telefone. Uwahize abandi mu gutorwa cyane ni Uwase Ndahiro Liliane watowe inshuro 56500.

Miss Rwanda itegurwa bigizwemo uruhare rukomeye n’umuterankunga mukuru Cogebanque guhera mu mwaka wa 2014. Iyi banki kandi niyo itanga ibihembo bikuru birimo imodoka nshya n’umushahara w’amafaranga ibihumbi 800 ku kwezi kuri Miss Rwanda mu gihe cy’umwaka wose.

Abakobwa 20 bemerewe kujya mu mwiherero ni:

1. Uwase Ndahiro Liliane: Afite imyaka 20, areshya na metero 1.74, agapima ibiro 69. Yabonye itike yo guhatanira Miss Rwanda 2018 aciye mu Ntara y’Amajyepfo.

2. Umunyana Shanitah : Afite imyaka 18, areshya na metero 1.84, agapima ibiro 55

3. Irebe Natacha Ursule: afite ibiro 66 akareshya na metero 1.72. Yinjiriye ku itike yakuye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru

4. Munyana Shemsa: Afite imyaka 19, ibiro 56 na metero 1.81. Yinjiriye ku itike yakuye mu Ntara y’Uburasirazuba

5. Umuhoza Karen: Afite imyaka 19, akareshya na metero 1.73 agapima ibiro 60. Yabonye itike ayikuye mu Mujyi wa Kigali

6. Umuhire Rebecca: Afite imyaka 19, areshya na metero 1.70, agapima ibiro 56. Yabonye itike ayikuye mu Ntara y’Amajyepfo.

7. Ishimwe Noriella: Afite imyaka 18, areshya na metero 1.70, agapima ibiro 51. Yaboneye itike mu Ntara y’Amajyepfo.

8. Iradukunda Liliane: Areshya na metero 1.70, agapima ibiro 57. Yaboneye itike mu Ntara y’Uburengerazuba

9. Uwase Fiona: Areshya na metero 1.70 agapima ibiro 55. Yaboneye itike nawe mu Ntara y’Uburengerazuba

10. Irakoze Vanessa: Afite imyaka 20, areshya na metero 1.77, agapima ibiro 60. Yaboneye itike mu Ntara y’Amajyepfo

11. Umutoniwase Anastasie: Afite imyaka 18, areshya na metero 1.80, agapima ibiro 60. Yaboneye itike mu Ntara y’Amajyepfo.

12. Dushimimana Lydia: Afite imyaka 18, areshya na metero 1.70, agapima ibiro 57. Yaboneye itike mu Ntara y’Amajyepfo.

13. Ingabire Belinda: Afite imyaka 20, akareshya na metero 1.70 agapima ibiro 60. Yaboneye itike mu Mujyi wa Kigali

14. Ingabire Divine: Afite ibiro 55 akareshya na metero 1.73. Yaboneye itike mu Ntara y’Amajyaruguru

15. Uwankunda Belinda: Afite imyaka 22, akareshya na na metero 1.70 agapima ibiro 50. Yabonye itike mu Mujyi wa Kigali

16. Umutoniwase Paula: Afite ibiro 65 akareshya na metero 1.72. Yaboneye itike mu Ntara y’Amajyaruguru

17. Uwineza Solange: Afite imyaka 21, ibiro 50 na metero 1.72, yaboneye itike mu Ntara y’Uburasirazuba

18. Mushambokazi Jordan: Afite imyaka 19, areshya na metero 1.71, agapima ibiro 56. Yaboneye itike mu Ntara y’Amajyepfo

19. Nzakorerimana Gloria: Afite imyaka 20, areshya na metero 1.71, agapima ibilo 65. Yaboneye itike mu Ntara y’Amajyepfo

20. Umutoni Charlotte: Afite imyaka 20, ibiro 60 na metero 1.78. Yaboneye itike mu Ntara y’Uburasirazuba.

Amafoto yaranze umugoroba wo gutoranya aba bakobwa 20

Akanama nkemurampaka kagizwe na Sandrine Isheja, Uwera Havugimana Francine na Carine Urusaro.
Isheja Sandrine mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda
Uwera Havugimana wafatanyije na Isheja Sandrine na Rusaro Carine gutanga amanota
Abakobwa babajijwe mu rurimi rw'Ikinyarwanda gusa
Irakoze Vanessa ubwo yasubizaga ibibazo by'akanama nkemurampaka
Mushambokazi Jordan w'imyaka 18 ari mu bakobwa bari bashyigikiye cyane
Umukobwa yihitiragamo nomero y'ikibazo abazwa
Usanase Shamim Irene winjiye mu irushanwa aserukiye Intara y'Amajyaruguru
Igikorwa cyo gutoranya abakobwa 20 cyabereye mu ihema rya Expo Ground i Gikondo
Uwineza Solange usanzwe uririmba muri Korali de Kigali na we ahataniye ikamba rya Miss Rwanda
Munyana Shemsa
Ishimwe Belly Stecy
Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine yitabiriye iki gikorwa
Usanase Shamim Irene na Kayirebwa Marie Paul biyerekana
Uwase Fiona ubwo yiyerekanaga
Umunyana Shanitah na Munyana Shemsa
Friday James, umunyamakuru wa RBA ni we wari uyoboye ibi birori
Umunyana Shanitah asubiza ibibazo by'akanama nkemurampaka
Uwankunda Belinda umwe mu mpanga zahatanye muri Miss Rwanda 2018
Irakoze Vanessa ubwo yasubizaga ibibazo by'akanama nkemurampaka
Mushambokazi Jordan
Iradukunda Liliane asubiza ibibazo by'akanama nkemurampaka
Usanase Shamim Irene
Uwase Ndahiro Liliane ni we watowe cyane ku butumwa bwa telefone
Munyana Shemsa
Ikirezi Mpore Marie Wivine
Irebe Natacha Ursule waserukiye Intara Amajyaruguru
Umutoniwase Paula
Uwase Fiona yaserukiye Intara y'Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2018
Iradukunda Elsa uherutse guserukira u Rwanda muri Miss World 2017 yitabiriye iki gikorwa
Uwase Teta Anita
Umutoniwase Anastasie
Umuhioza Karen
Ubwo basomaga amajwi yatorewe ku butumwa bwa telefone
Uko ari 20, bagiye kujya mu mwiherero i Nyamata uzabaganisha ku itorwa ry'uzaba Nyampinga w'u Rwanda wa 2018
Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine ashyikiriza impano abakobwa batsinze

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages