Kuri uyu wa Kane tariki 2 Nyakanga 2020 nibwo Umuhanzi akaba n’Umunyabugeni Bushayija Pascal yasezeranye imbere y’amategeko na Kanakuze Eugénie, ibirori byabereye mu Murenge wa Nyakabanda.
Nyuma yo gusezerana mu mategeko, Bushayija n’umufasha we bahise berekeza mu rusengero rw’Itorero ry’Aba-Presbytérienne (EPR) i Gikondo.
Nyuma yo kwakirwa mu rusengero hakurikiyeho umuhango wo kumusezeranya imbere y’Imana, yambikana impeta yo kubana akaramata n’uwo yihebeye.
Bushayija yari yarashatse umugore wa mbere mu 1990 aza kwitaba Imana mu 2001 yongeye gukunda ahagana mu 2008 icyakora nyuma y’imyaka nk’itatu uwo bari bakundanye ntibyakunda ko babana.
Mu minsi ishize mu kiganiro Bushayija yagiranye na IGIHE, yahishuye ko umufasha we mushya ari umugore nawe bahuje amateka cyane ko nawe umugabo we yitabye Imana bityo bakaba bagiye gufatanya mu rugendo rw’ubuzima.
Mu 1990 ubwo yashakaga umufasha bwa mbere Bushayija avuga ko yari akuze afite imyaka 33. Ati ”Byatewe nuko nagiye mpemukirwa n’abakobwa barenga batatu, buriya ni uko abantu bazi Elina gusa ariko nagiye mpemukirwa n’abakobwa benshi bituma ntinda gushaka.”
Umugore wa mbere wabanye na Bushayija yitabye Imana amusigiye abana babiri batoya, aha akaba atarahise ashaka mu rwego rwo kubanza kubitaho no kubarera.
Bushayija Pascal ni umwe mu banyabugeni bafite ibigwi bihambaye mu gukora ibishushanyo biryoheye ijisho, byanamuhesheje amasoko akomeye yo gukora impano zagiye zigenerwa abanyacyubahiro batandukanye.
Ni we wakoze ibishushanyo birimo impano Perezida Kagame yahaye mugenzi we wa Tanzania John Pombe Magufuli ubwo yasuraga Tanzania muri Mutarama 2018.
Ni we wakoze igihangano Perezida Kagame yahawe n’Intore z’Indatabigwi zigizwe n’abahanzi n’abanyabugeni, Imparirwakubarusha zigizwe n’abakora siporo zitandukanye ndetse n’Impamyabigwi zigizwe n’abanyamakuru.
Ni byinshi yakoze byamuhesheje amafaranga abarirwa muri miliyoni amagana mu myaka irenga 35 amaze ari umunyabugeni.
Yihariye ku gukora ibihangano bigaragaza umuco Nyarwanda, akanakoresha ibarizo ry’ibiti bitandukanye mu kongera ubwiza bw’ibyo akora.
Reba mu ncamake uko ubukwe bwa Bushayija Pascal bwagenze



















TANGA IGITEKEREZO